2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umutoza w’Amavubi agomba kugera mu Rwanda muri iki cyumweru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 05:14:21

 
Share on:
 
Yasuwe:239
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda «FERWAFA » buratangaza ko Antoine Hey, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi agomba gutangira akazi ke muri iki cyumweru.

Ni nyuma yo kwemezwa nk’umutoza mushya taliki 28 Gashyantare 2017 asimbuye Jonathan Mckinstry wirukanwe azira kudahesha ikipe y’igihugu itike y’igikombe cy’Afurika « CAN 2017 ».

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prospel yaraye abwiye Imvaho Nshya ko uyu mutoza yabaye asubiye mu Budage kuzana ibikoresho bye akabona gutangira akazi gusa yizeza abanyarwanda ko azaba yageze mu Rwanda bitarenze iki cyumweru.

Ati ’’Icyo nabwira abanyarwanda ni uko uwo mutoza agera mu Rwanda bitarenze iki cyumweru. Sinavuga umunsi udahinduka kuko mu nzira habamo ibyaho, wenda ugasanga indege irahindutse cyangwa se bikagenda ukundi. Gusa namwe murabyumva ntabwo umuntu yari kuva mu kizamini ngo uhite umubwira ngo ngwino uhite utangira. Yagombaga kwitegura’’.

JPEG - 184.5 kb
Umutoza mushya w’Amavubi, Antoine Hey ugomba kugera mu Rwanda bitarenze iki cyumweru

Ruboneza asanga uyu mutoza ataratinze gutangira akazi ke, nyamara muri uku kwezi kwa Werurwe 2017 habaho imikino ya gicuti ihuza amakipe y’ibihugu, aho yari kuyifashisha mu gutegura umukino wo gushaka itike ya CHAN 2018 uzahuza u Rwanda na Tanzania uzaba muri Nyakanga 2017.

Ati "Imikino ya gicuti ni umuryango ufunguye umuntu ahitamo cyangwa akabyihorera. We naza ni we uzaza akareba ibishoboka, kuko azanakenera kumenya abakinnyi bose. Ntarerekwa abanyarwanda n’abanyamakuru, nibiba ni bwo muzamenya gahunda ye yose’’.

Ruboneza yanaboneyeho kuvuga ko ibijyanye n’abatoza b’abadage bivugwa ko bazafatanya nabyo bizamenyekana ageze i Kigali. Usibye u Rwanda Antoine Hey, yatoje ikipe y’igihugu cya Kenya, Lesotho, Liberia na Gambia. Azajya ahembwa ibihumbi 20 birimo 10 bizajya biva mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE