2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Uruganda rutunganya amazi yakoreshejwe ruzatwara miliyari 83

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 04:42:22

 
Share on:
 
Yasuwe:545
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mujyi wa Kigali hazubakwa uruganda ruzatunganya mazi yakoreshejwe mu ngo, mu bwiherero n’ahandi mu bikorwa by’isuku ruzatwara miliyoni 95 z’amayero, zisaga miliyari 83 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo gukoresha amazi neza no kugabanya ihumana ry’ibidukikije.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda, nk’uko Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Abantu bakora mu Mishinga y’Amazi na Minisiteri, Fidèle Nteziyaremye yabisobanuriye abanyamakuru tariki ya 13 Werurwe 2017 basura inganda zitunganya amazi meza n’izitunganya ayakoreshejwe.

Ntaziyaremye yavuze ko n’ubwo bizaba bihenze ariko ubuzima bw’umuntu, ibidukikije n’ibinyabuzima byo mu mazi ari bwo buhenze kurushaho.

Yagize ati “ Kuba u Rwanda kugeza ubu rwari rutaragira gahunda nk’iyo si uko rutazishobora ahubwo bituruka ku buryo bihenda, ikibanze kikaba ari ugukumira ingaruka amazi ahumanye atera. Niyo mpamvu gukumira kare ari ikintu cy’ingenzi.”

JPEG - 123.6 kb
Nteziyaremye Fidele, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza ibikorwa by’abantu bakora mu mishinga y’amazi na Minisiteri (Foto Mutungirehe S.)

Yasobanuye ko urwo ruganda ruzubakwa ku Giticyinyoni, ku ikubitiro rugatunganya amazi yanduye avuye mu ngo z’abaturage 180 000 zo mu gice cyo mu murenge wa Muhima na Nyarugenge. Rubaza rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi yanduye angana na metro-kibe 12 000 ku munsi.

Ku rwego rw’ibanze umushinga ukubiyemo kubaka ibirometero 3,5 byo kubaka imiyoboro izajya igeza ku ruganda ayo mazi yanduye, n’igice kizakorwa n’abaturage cyo kubaka imiyoboro ivana ayo mazi mu ngo zabo yakoreshejwe iyageza kuri iyo miyoboro minini.

Abahanga mu byo gutunganya amazi yakoreshejwe bavuga ko uko imiterere y’umujyi wa Kigali imeze byorohereza uwashaka gukora inganda zitunganya bene ayo mazi, igisabwa kikaba kikiri ubushobozi bw’amafaranga mu batuye mu ngo ziri mu gice kimwe kugira ngo batangize iyo gahunda yo kurengera ibidukikije.

MINIMFRA ivuga ko gutunganya amazi yakoreshejwe bibangamiwe no kuba igiciro cyo gutunganya litiro imwe y’amazi y’umugezi atakoreshejwe mu ngo bitwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 800 na 1200 hatarimo ibikoresho, guhemba abakozi no kuyageza kubayakoresha; byagera ku gutunganya amazi yakoreshejwe yanduye igiciro kikikuba kabiri.

Kugeza ubu haba mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu hari ahagaragara inyubako zitandukanye nk’amahoteri, inganda n’inzu zituye ku midugudu imwe zifite uburyo bwo gufata amazi yakoreshejwe agatunganyirizwa mu nganda zihubatse ku buryo ayo mazi asubizwa mu bishanga adahumanya ibinyabuzima birimo n’ibidukikije.

Mu Rwanda kugeza ubu bivugwa ko abaturage 85% bagerwaho n’amazi meza, gusa ikibazo kikaba uburyo bwo kuyakoresha neza kuko 30% kugeza kuri 40% by’amazi ahari akoreshwa nabi.

U Rwanda rwatangiye icyumweru cyahariwe amazi, amashyamba n’iteganyagihe

Leta y’u Rwanda yatangiye icyumweru cyahariwe amazi, amashyamba n’ibidukikije kizasozwa ku wa 25 Werurwe 2017.

Muri iki cyumweru hazizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi ku wa 22 Werurwe, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gukoresha amazi yakoreshejwe”.

Ku rwego rw’igihugu iki cyumweru cyahujwe n’indi minsi mpuzamahanga yizihizwa muri uku kwezi kwa Werurwe irimo uw’amazi nyirizina, uw’amashyamba n’uw’iteganyagihe ku nsanganyamatsiko igira iti “Amazi ni ubuzima, tuyabungabunge, dutunganya ayakoreshejwe, dutera amashyamba, dukoresha amakuru y’iteganyagihe.”

Muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iyo nsanganyamatsiko birimo:

* Gutangiza ku mugaragaro igenamigambi ry’icyogogo, ndetse n’ikigega kizatera inkunga ibikorwa byo gucunga neza umutungo kamere w’amazi
* Kumurika ku mugaragaro politiki n’ingamba by’amazi n’isukura
* Gutera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka
* Gutaha ku mugaragaro imiyoboro y’amazi meza ahantu hanyuranye,
* Gukangurira abaturage, abagore n’abagabo, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, akamaro k’iteganyagihe mu iterambere rirambye
* Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu rwego rw’amazi, amashyamba n’iteganyagihe bizabera mu Ishuli rya IPRC-Kicukiro kuva ku matariki ya 20 kugeza ku ya 22 Werurwe, 2017.

Iki cyumweru kikasozwa kuwa 25 Werurwe 2017, hakorwa umuganda rusange mu gihugu hose, ku rwego rw’igihugu ukazabera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro ahazamurikwa gahunda yo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rwa Nyabarongo ya ruguru.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE