2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Polisi yafashe batandatu bacuruza ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-15 04:27:28

 
Share on:
 
Yasuwe:466
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje imikwabu yo gufata no guhana abacuruza n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe yafashe abantu 6, ibafatira mu turere twa Nyarugenge na Kirehe, muri abo bafashwe bakaba barimo n’ab’igitsinagore 3.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Emmanuel Hitayezu yavuze ko abafatiwe mu karere ka Nyarugenge ari 5 aribo Nyirayuwera Latifa, Akingeneye Roussa, Mukeshimana Annociate, Ngendahimana Francois, na Munyensanga Martin, aba bose ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Undi wafatiwe mu kagari ka Curazo Umurenge wa Gatore akarere ka Kirehe ni uwitwa kubwimana Mathieu, akaba yafatanywe ibiro 20 by’urumogi.

JPEG - 52.3 kb
Supt. Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

Supt. Hitayezu yavuze ati:”kuwa mbere nimugoroba, nibwo abapolisi bakorera mu Karere ka Nyarugenge bahamagawe n’umuturage wo mu mudugudu w’Umucyo, akagari k’Akabahizi, Umurenge wa Gitega, ababwira ko aho atuye hari abacuruzi b’urumogi. Nibwo mu ma saa kumi n’imwe n’igice abapolisi bagiyeyo basangana bariya uko ari 5 udupfunyika 1625 tw’urumogi.”

Bikaba bivugwa ko uwitwa Mpuyenabo Ramadhan kugeza ubu ugishakishwa na Polisi ariwe ururanguza, naho aba bandi bose bakaba barafashwe baje kurumuranguraho we agahita atoroka, kuko uwitwa Mukeshimana Annonciata yafashwe amaze kumuranguraho udupfunyika 381.

Yakomeje avuga ati:”Ubu bukangurambaga n’iyi mikwabu igamije ahanini kubuza abinjiza urumogi mu gihugu. Ibyiza ni uko uru rugamba hari n’abaturage barugize urwabo kuko nibo baduha amakuru y’abarwinjiza n’abarucuruza mu bice bitandukanye batuyemo, iyi ikaba ari indi ntambwe yo kwishimira.”

Ninako Kubwimana wafatiwe mu karere ka Kirehe, nawe ari gukorana n’inzego za Polisi, ayiha amakuru, dore ko yavuze ko urumogi yafatanywe yararutwaje uwitwa Mporwiki Ruelie nawe wo mu murenge wa Gatore, akaba yanatanze amazina y’abandi bantu azi binjiza urumogi mu gihugu.

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda, n’ubwo bigaragara ko ibyaha by’ubucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka, kubera ubukangurambaga n’izindi ngamba zafashwe, ubu ababifatirwamo biganjemo ab’igitsinagore ugereranyije n’abafatwaga mu bihe byashize.

Kuwa mbere kandi mu karere ka Kicukiro na none hafatiwe abagore 2 bafite ibiro 120 by’urumogi.

Aba bafashwe nyuma y’aho mu minsi ishize hari n’abandi bagore bafashwe batwaye urumogi mu bihaza, abandi baruhetse ukagirango ni abana bahetse n’andi mayeri atandukanye bakoresha.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko ubusanzwe abari n’abategarugori bafatwa nk’abarangwa n’indangagaciro, bakaba badakwiye kurangwa mu bikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano

Yavuze ati:”Nubwo gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariko na none biiteye isoni kubona umwari cyangwa umutegarugori yijandika muri ibi bikorwa. Twese tuzi ko umubyeyi w’umunyarwanda aba afite inshingano zikomeye zo guha uburere bwiza abana. Iyo izo nshingano ababyeyi baziteshutseho, usanga n’abana bakurikije ingeso mbi z’abo babyeyi babo, bityo ugasanga urubyiruko rw’ejo hazaza nta burere bwiza rugaragaza kuko ababyeyi babo baba babatereranye.”

Yakomeje avuga ati:”Ibaze nawe icyo udupfunyika 1625 dushobora gukora. Bivuze ko iyo uducuruje uba uroze urubyiruko 1625 cyangwa runarenga, kuko tuzi neza ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ari urubyiruko.Nidukomera ku ndangagaciro zacu nk’ababyeyi, tuzaca ukubiri n’ibikorwa nk’ibi kandi dufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge kugirango turokore abana bacu n’abayobozi b’ejo hazaza.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE