2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru:Umuturage wahishe uwahigwaga muri Jenoside yahawe inka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-14 13:33:09

 
Share on:
 
Yasuwe:640
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abahoze muri uwo muryango bibumbiye muri GAERG, bahaye inka umuturage wahishe Umututsi wahigwaga mu gihe cya Jenoside.

Uwera Béatrice, Umuyobozi wungirije w’umuryango GAERG, avuga ko nta cyo babona bitura umuntu wese wagize uruhare mu bikorwa byiza byo guhisha Abatutsi bahigwaga muri Jenoside.

Cyakora akavuga ko guha inka y’ineza uyu muturage ari ikimenyetso cyerekana ko bazirikana ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

Yagize ati “Ntacyo twabona tukwitura, gusa ineza wagize izahora yibukwa igihe cyose, tubahaye inka nk’ikimenyetso cy’ibyiza mwakoze.»

JPEG - 241.6 kb
Nyiragaju Béatha ashyikirizwa inka y’ishimwe ry’uko yitwaye neza (Foto Muhizi E)

Nyiragaju Béatha, wagize uruhare mu guhisha uwahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu mudugudu wa Kigona, mu Kagari ka Nyange mu murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru, ari nawe worojwe, avuga ko yahishe umukobwa w’umututsi icyo gihe atitaye ku ngaruka zishobora kumubaho.

Uyu muturage avuga kandi ko yahoraga yikanga ko umwanya uwo ari wo wose abicanyi bashoboraga kwijira mu rugo iwe bakamwicana n’uwo yahishe, ariko kubw’amashirwe Imana ibaba hafi abasha kurokoka.

Yagize ati:«Uwo nahishe kuri ubu abyaye umwana wa kane, ndashima Imana ko yaturokoye ntabwo nateganya ko tuzarokoka kuko twembi twashobora kwicwa.»

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko nta Munyarwanda wifuza gusubira aho twavuye, ahubwo ko icyerekezo ari ukwishakamo ibisubizo nk’ibi birimo kuremera abatishoboye n’abandi bagiye bakora ibikorwa byiza.

Yagize ati “Ndabizeza ko ikivi mutangiye ubuyobozi bw’Intara n’ubw’inzego z’ibanze tuzacyusa, gahunda yo koroza abaturage batishoboye muri rusange n’abakoze neza tumaze iminsi tuyitangiye, ndumva kandi ari ibikorwa bikomeza.»

Uretse uyu muturage wahembwe n’uru rubyiruko, hari n’undi muturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 worojwe inka mu rwego rwo kumufasha kubona amata n’ifumbire imufasha mu buhinzi bwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE