2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza: Hasojwe itorero rya mbere ryatewe inkunga n’abaturage ubwabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-14 12:32:03

 
Share on:
 
Yasuwe:384
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itorero rya mbere mu gihugu ryakozwe ku bushake n’ingengo y’imari by’abaturage bo mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ryasojwe, abaturage basabwe kubakira kubyo bigiye mu itorero bakubahiriza gahunda za Leta zigamije kuzamura imibereho yabo.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, ngo iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’abaturage bo mu kagari ka Nkondo cyo kwikorera itorero, ni ubwa mbere kibaye mu Rwanda kandi cyatanze umusaruro ushimishije.

Uburyo bwo gukusanya izi nkunga bwakozwe hashingiwe ku buryo aba baturage bari bejeje, nk’uko byemezwa na Mukamusabyemungu Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkondo.

Yagize ati “Mbere twabanje gushaka umudugudu tuzakoreraho ubushakashatsi tubona ari ibintu byoroshye, abantu 200 ubagaburira ibiro 50 by’ibigori, ibishyimbo ibiro 20, n’isukari ibiro 6, twashatse guterurira rimwe itorero dusanga bitoroshye, dushyiraho amasite, dukora amasite 5 kandi yegereye abaturage baniyemeza gutanga inkunga yo gushyigikira iki gikorwa.

JPEG - 96.8 kb
Itorero ryo ku mudugudu ryasorejwe mu kagari ka NKondo (Foto Hakizimana Y)

Umuturage yatangaga akadobo kamwe k’ibiro 5, kuko bejeje ntabwo byagoranye aho niho twakuye ingengo y’imari.”

Mukantambara, umuturage wo mu mudugudu wa Nkondo ya 2 yagize ati “Twe mu mudugudu wacu turi ingo 84, turi abantu bashyira hamwe mu bikorwa byose, ubusanzwe Umudugudu wacu twigabanyijemo amatsinda rimwe ritangirana mituweli, abandi bashinzwe gutabarana.

Umuyobozi wacu amaze kuva mu itorero yatuganirije ibyiza bakuyeyo atubaza natwe icyo twakora, twaje gufata ibigori dufata ibishyimbo, turateranya turakusanya dushaka n’umwambaro uzaturanga ko twakoze itorero.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Harerimana Jean Damascene, yagaragaje ko ibyo aba baturage batojwe bizabafasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Yagize ati “Icyo nabasaba ni uko twakwitabira n’izindi gahunda za Leta, izi gahunda zigenda zishyirwaho zigamije ko umuturage abaho neza, ko yishimira igihugu cye, ko agira uruhare mu bimukorerwa, ko umuturage agira uruhare mu iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.

Hariho gahunda nyinshi kandi uruhare rwacu narwo rurakenewe kugira ngo gahunda zirusheho kugenda neza, hari gahunda za Girinka, hari VUP, hari imishinga y’ubudehe, hari mituweli n’ibindi byose bigiye bihari byashyizweho n’ubuyobozi bwacu kugira ngo umuturage abashe kubaho neza.”

Muri iki gikorwa kandi hari abaturage bo mu yindi mirenge nka Gahini na Rukara ndetse na Ruramira bari baje kwigira kuri iyi midugudu uko babikoze, bakikorera itorero kugira ngo nabo bazabijyane mu midugudu yabo.

Abaturage bamaze gutozwa ni 1207 bo mu midugudu 8, ariko kuri iyi nshuro ya 2 abasoje itorero ni abaturage 1007 bo mu midugudu 7 bakoze itorero ryabo iminsi 3, intego akagari gafite ni uko abaturage bose batuye muri aka kagari mu ngo 2024 ziri mu midugudu 14, byibuze buri rugo rugomba kugira umuntu umwe watojwe.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE