2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-14 11:41:22

 
Share on:
 
Yasuwe:2238
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu mwaka.

Business Insider ivuga ko ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo bitandukanye byatangaje ko iryo tsinda ari ubwa mbere ryitabiriye iyo myitozo ngarukamwaka kandi ko rizitoza uko ryakwica Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un hatabayeho intambara yeruye.

Abo bakomando ngo bamaze kurira indege , ndetse biteganyijwe ko bazagera muri Koreya y’Epfo ku wa gatatu.

Abayobozi ba Koreya y’Epfo, bavuga ko imyitozo izahuza igihugu cyabo na USA, izaha ubutumwa bukomeje Koreya ya Ruguru, bw’ingufu za gisirikare, zishobora kuyibasira mu gihe ikomeje ubushotoranyi bwo gutera ibisasu bya misile.

Iyo myitozo ihuza ingabo zisaga ibihumbi 31 000, buri mwaka. Izo ngabo zose zikora imyiyerekano y’imirwano ku butaka, mu ndege no mu nyanja.

Muri uyu mwaka hazabaho no gukoresha ibitwaro birwanya ibisasu bya misile. Hazaba kandi n’imyitozo y’indege ya mbere ikomeye mu gisirikare cya USA, F 35, aho izaba yiga ukuntu yasenya ibikorwa remezo bya Koreya ya Ruguru.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya y’Epfo, Yonhap, bivuga ko muri uyu mwaka ingabo za USA, za kabuhariwe nazo zizitoza uburyo zakwinjirira Koreya ya Ruguru, no gusenya ibigo bya gisirikare bikomeye byayo.

USA yatangiye guca amarenga yo gutera Koreya ya Ruguru, kuva ubwo iki gihugu cyateye igisasu cya Misile ubugira kabiri mu mezi ashize.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE