2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu mezi ane abatuye Kigali bazabona amazi meza abahagije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-14 07:33:34

 
Share on:
 
Yasuwe:489
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amazi, isuku n’isukura, WASAC kiratangaza ko bitarenze muri Kamena 2017 , abatuye umujyi wa Kigali bazaba batakibura amazi bya hato na hato.

Ubwo Abanyamakuru basuraga uruganda rw’amazi rwa Nzove ku ya 13 Werurwe 2017, ku nkunga y’Umushinga Water for Growth mu rwego rwo kwitegura ibikorwa by’umunsi mpuzamahanga w’amazi uteganyijwe ku ya 22 Werurwe, bagaragarijwe ingamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata kugira ngo abatuye umujyi wa Kigali babone amazi uko bayakeneye.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi mu mujyi wa Kigali, Rutagungira Methode yasobanuye ko ubusanzwe uyu mujyi udafite amazi ahagije, kuko kuri ubu ubona metero kibe 90 000 ku munsi kandi hakenewe 120 000.

JPEG - 98.7 kb
Mu ruganda rwa Nzove, amazi yanduye y’uruzi rwa Nyabarongo aratunganywa agatunga Abanyakigali

Ibi ngo bituma bashaka uko aya mazi yakongerwa binyuze mu kubaka uruganda rushya rwa Nzove ruzaba rutanga metero kibe 40 000 ku munsi ndetse no kuvugurura urwa Nzove ya II rwatangaga metero kibe ziri hagati ya 23 000 na 25 000 narwo rukazajya rutanga 40 000.

Abakozi ba sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yubaka uruganda rushya rwa Nzove, Culligan, bavuga ko muri Kamena ruzaba rwuzuye rutwaye miliyari 25 rwf.

Rutagungira yasobanuye ko nubwo muri icyo gihe Kigali izaba ifite amazi ahagije, WASAC izakomeza ibikorwa byo kongera amazi meza, kuko ishaka kugira amazi arenze akenewe kugira ngo ihangane n’ubwiyongere bw’abaturage.

Ati “Ubundi biba byiza mu igenamigambi, iyo udakomeje kugenda y’abagusaba ahubwo ukaerageza kujya imbere y’abagusaba wabona ko bagiye kukwegera ugashaka uko ujya imbere yabo. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Kigali mu 2023 izaba ikeneye m3 150 000, bivuze ko mu 2021 hakabaye hari urundi ruganda rw’amazi rwuzuye niba imibare izaba ikomeje kuzamuka.””

U Rwanda rwiyemeje kubungabunga amazi yanduye n’imigezi

Nk’uko biteganywa mu nsanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi y’uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yiyemeje kubyaza umusaruro amazi yamaze gukoreshwa.

Ni muri urwo rwego hari umushinga wo gushyiraho umuyoboro ukusanya amazi yakoreshejwe mu ngo z’abatuye muri Kigali, akazajya atunganywa neza, agasubizwa mu migezi n’ibishanga kugira ngo azongere akoreshejwe.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda yo kubungabunga icyogoogo cy’imigezi n’inzuzi kugira ngo ifate ubutaka bw’igihugu bwigiraga mu mahanga, no kurinda ibidukikije gutwarwa n’amazi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE