2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Habaruwe ingo 855 zibana mu makimbirane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-14 06:23:06

 
Share on:
 
Yasuwe:548
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere buravuga ko amakimbirane yo mu ngo ahari kandi agenda akura, ku buryo hakenewe ubufatanye bw’abaturage n’inzego zose kugira ngo abashe kugabanuka.

Izi nzego zigaragaza ko ingaruka z’aya makimbirane zigera no ku bana, bikaba bishobora kubangamira u Rwanda rw’ejo hazaza, ari nayo mpamvu hakwiye gukorwa ibishoboka byose iki kibazo kigakemuka.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere Mukamazimpaka Charlotte, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye cyane kandi kibangamira iterambere ryaba iry’umugore, utaretse iry’umugabo n’iry’abana ndetse n’ejo hazaza h’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Amakimbirane yo mu ngo arahari kandi abangamiye cyane iterambere ry’imiryango, ariko ingo zifitanye amakimbirane twarazibaruye, tubona ziriya 855, turazihugura kuri buri murenge.

JPEG - 298.4 kb
Abato n’abakuze biyemeje guhagurukira rimwe bakarwanya amakimbirane yo mu ngo

Hari zimwe ziyemeje guhinduka abazigize bakemera gusubirana bakabana mu mahoro bagaha n’amahoro abana babo, natwe dukomeje gukurikirana ngo turebe koko ko umusaruro bitanga ari munini.”

Avuga ko biri mu mirenge yose ariko cyane cyane mu murenge wa Karambi, amakimbirane menshi agaturuka ku rwikekwe rwo gucana inyuma, gucana inyuma nyir’izina, imitungo umwe mu bagize umuryango aba asesagura ntibivugweho rumwe, intonganya za buri kanya zivamo imirwano ikomeye igera no ku mfu, ariko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’akarere bakizera ko bizagabanuka.

Asaba abagize umuryango kuwusigasira kuko amakimbirane nk’aya asubiza iterambere ryawo inyuma bagahora mu bukene budashira, abana bakarwara indwara zituruka ku mirire mibi, bagata amashuri bakajya kuba inzererezi, ingaruka zikaba zagera no ku gihugu cyose.

Umwe mu bagore bo mu murenge wa Karambi wanze ko izina rye ritangazwa yabwiye Imvaho Nshya ati “Umugabo wanjye ambanira nabi cyane rwose, kuko ahora ankeka kumuca inyuma kandi iyo ngeso ntiyigeze indangwaho ariko ntabyemera.

Ahora ampondagura nkanga kwitera abana ngo muhunge, ariko iyi mibanire isubiza inyuma umuryango.Icyakora ubwo batangiye kumwihaniza ahari hari ikizahinduka nanjye nkagira urugo rwiza nk’abandi.”

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bahanganye na byo kuko bigaragara ko amakimbirane ahari, ndetse no mu bitwa ko bajijutse hakaba hari abahora baryana nubwo bamwe babishyira ku mugaragaro bimaze igihe.

Buri rwego, cyane cyane abanyamadini, bakaba basabwa gutanga umusanzu wabo kugira ngo imiryango yongere ibane mu mahoro.

Yagize ati “Amakimbirane mu ngo yo arahari kandi abangamira byinshi mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ariko twarayahagurukiye dufatanyije n’izindi nzego dukorana, harimo inama y’igihugu y’abagore, amadini, inzego z’urubyiruko n’abandi bose bashobora gutanga umusanzu mu guhashya iki cyago, kandi twizeye kuzagera ku musaruro ushimishije.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE