2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amateka n’imigambi bya Amb. Munyabagisha, Perezida mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-13 13:37:17

 
Share on:
 
Yasuwe:424
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Amb. Munyabagisha Valens ni umuyobozi mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda kuva ku wa Gatandatu ku ya 11 Werurwe 2017, muri manda y’imyaka 4 aho yasimbuye Bayigamba Robert washoje Manda ye.

Ni umugabo ukunda kuganira, umufana wa Rayon Sports mu maraso, umugabo wiyemeje kuzanzamura siporo yasaga nkaho ari rwo rwego rutaratera imbere ugereranyije n’izindi nzego z’ubuzima mu Rwanda.

Imvaho Nshya igiye kubagezaho ibyinshi bijyanye n’ubuzima bwe, hamwe n’icyerekezo afitiye Komite Olempike y’u Rwanda .

Amb. Munyabagisha ni muntu ki?

JPEG - 168.8 kb
Amb Munyabagisha Valens, Perezida mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda (Foto Bugingo F)

Amb Munyabagisha ni umugabo w’imyaka 57 y’amavuko akaba yaravutse taliki 02 Mata 1960 avukira mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Afite umugore umwe n’abana batatu, asigaranye se umubyara w’imyaka 83.

Yize amashuri abanza mu mujyi wa Ruhango, akomereza mu Iseminari nto (PSVF) ya Karubanda, ahava ajya muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyakinama mu Bumenyi bw’isi kuva mu 1981-1986.

Yakoze mu gihe cy’imyaka 8 (1986-1994) muri Minisiteri y’uburezi nk’umukozi ushinzwe ikoranabuhaga n’ibijyanye n’ubushakashatsi anaba umujyanama wihariye wa Minisitiri.

Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba (1994-1999), u Bushinwa (1999-2002), aba Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (2002-2003) ndetse na Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano kuva kuya 10 Ukwakira 2003 kugera 2011 nyuma aba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Yabaye umukinnyi ukomeye wa Basketball

Amb. Munyabagisha yabaye umukinnyi ukomeye w’umukino wa Basketball ubwo yakiniraga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyakinama, anatorwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya 1982-1983.

Agaruka kuri ibi bihe, yagize ati "Cyera twari dufite amakipe akomeye, Kaminuza ikinwamo n’abanyeshuri gusa, ntabwo twakinishaga abantu bavuye hanze ya kaminuza. Icyo gihe twakinaga n’aba ba Senenateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, icyo gihe siporo mu mashuri yari ikomeye, nta yindi kipe ikomeye itari iy’ishuri usibye wenda nka Espoir BBC na Okapi BBC yari iy’abasirikare’’.

Arangije muri Kaminuza mu 1986, uyu mugabo yerekeje mu ikipe yitwaga Tiror asezera mu 1990 ku mpamvu z’akazi kenshi n’imyaka yari itangiye kwiyongera nk’uko yabisobanuriye Imvaho Nshya.
Yabaye Perezida wa Rayon Sports

Amb Munyabagisha avuga ko ari umukunzi wa Rayon Sports bitewe n’uko akomoka mu Ruhango hafi y’i Nyanza aho iy’ikipe ikomoka.

Ati ’’Sinzi uko nanjye nayikunze. Icyo nzi ni uko najyanaga n’abana n’ababyeyi tukajya kuyireba. Umuntu w’i Nyanza no mu Ruhango ntiwamubaza ngo wayikunze gute? Birizana. Wenda ubu siko bikimeze kuko abantu baza Kigali bavuye hirya no hino’’.

Yungamo ati ’’Cyera byari bimeze nk’i Burayi hahandi uba ukomoka i Manchester ugafana Manchester nta bindi. Rayon Sports yari iyo mu majyepfo , wajya mu Ruhengeri ukabona Mukungwa, i Kigali ugasanga ni Kiyovu, Butare bakaba ari Mukura’’.

Amb Munyabagisha asobanura ko muri 2009 ari umusenateri yatowe kuba Perezida wa Rayon Sports, agezemo asanga harimo akavuyo atari gushobora, arabireka. Uyu mugabo avuga ko kuyobora Komite Olempike bitazamubuza kuba umukunzi wa Rayon Sports n’ubwo ariko azashyira imbere kwita ku nyungu z’imikino muri rusange.

Uko yagiye kwiyamamariza kuyobora Komite Olempike

Amb Munyabagisha avuga ko ajya kwiyamamaza byaje nyuma y’itorero ryahuje abari muri Siporo muri Gashyantare 2017, bamwereka gahunda n’icyerekezo cya siporo mu myaka 10 nawe yumva agomba kugiramo uruhare.

Ati ’’Njye Federasiyo yantanze ya Basketball yambwiye ko mu itorero bababwiye ko bashaka impinduramatwara muri Siporo. Njya gutanga Kandidature nababwiye ko tugomba gukundisha abantu siporo, tukanabafasha kugira ngo Siporo ibe gushaka intsinzi bitari ibyo kwishmisha gusa’’.

Afite imfuruka enye zizatuma Siporo iterimbere

Amb Munyabagisha avuga ko icyambere ashyize imbere ari ukongera imbaraga muri Siporo yo mu mashuri, aboneraho gushima uruhare rw’ibigo by’ubumenyingiro (IPRC) byagaruye iyi mikino muri za kaminuza.

Ati ’’Siporo mu mashuri ifite akamaro ko kongera umuco wo gutsinda. Niba dushaka kugira Siporo ikomeye birasaba ko ibigo byose bigira amakipe akomeye. Twatanga urugero kuri izi za IPRC zisigaye zikomeye. Erega abantu bakwiye kumenya ko umunyeshuri wakoze siporo adapfa gutsindwa’’.

Icya kabiri kuri Amb Munyabagisha ni ugukundisha abantu Siporo ku buryo iba umuco mu bantu. Aha ati ’’Umuco wa Siporo mu Rwanda ntuhari. Mujye mubireba kuri za Sitade usanga zirimo abantu ari bake kandi hakinye amakipe akomeye. Uwo muco nuza nibwo abantu bazashyigikira amakipe, abikorera bakabona uko bafasha amakipe’’.

Akomeza agira ati ’’Turifuza kuba nka bya bihugu byo muri Aziya hahandi umwana bamuhera mu buto bwe bamwigisha imyitozo ngororamubiri, yajyenda akabura umudali akarira’’.
Icya gatatu ni ukwiha icyerekezo gifatika gihereye ku bito ku buryo u Rwanda ruzatera imbere umunsi ku munsi.

Ati ’’Mu itorero bari biyemeje gukora gahunda y’imyaka 10, twe turashaka gucamo ibyiciro ku buryo twavuga tuti mu myaka runaka tuzaba dufite abakinnyi bazana imidali mu rwego rw’Abanyafurika duturanye, tubanze turenge akarere gutyo gutyo. Abarundi, Abanyakenya n’Abagande ntibazongere kudutsinda. Kuko ntitwavuga ngo tugiye gushaka umudali mu mikino Olempike tutarawubona muri Afurika y’Iburasirazuba’’.

Icya kane kibumbatiye ibindi ni imikoranire iboneye hagati y’amashyirahamwe y’imikino bizaca ingeso yo kwigira nyamwigendaho.

Ati ’’Ni ishyirahamwe ry’umukino runaka erega rizabikora, icyacu ni ukubumvisha uwo muco. Twe tugomba gukora nk’uko igihugu cyazamutse, buhoro buhoro. Ikibabaje ni uko Siporo yo itigeze izamuka, sinzi ubanza baragize ikibazo cy’ubuyobozi bubi, kuko usanga amashyirahamwe y’imikino buri rimwe rikora ukwayo kandi Siporo ari ugukorera hamwe”.

Asoza agira ati ’’Tugomba gukora nk’uko Leta yacu ikora niba ari umushyikirano usanga igikorwa kimwe cyashinzwe Minisiteri eshanu, inzego nyinshi zigafatanya kugira ngo icyo kintu kigerweho. Natwe ni cyo numva tuzakora’’.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE