2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Barashima Kagame ku bw’umuhanda Huye-Kibeho ugiye kubakwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-13 07:47:22

 
Share on:
 
Yasuwe:1153
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burashima Perezida Kagame kubera iyubakwa ry’umuhanda Huye-Kibeho uzabafasha kwihutisha iterambere, dore ko hari abashoramari bari baratinye kuhajya kubera wo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Buhinde, ni bwo hasinywe amasezerano atandukanye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde arimo n’ubufatanye no kubaka umuhanda uva mu mujyi wa Huye werekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwashimiye Perezida Kagame uburyo adahwema gushakira igihugu ibisubizo, dore ko uyu muhanda wari usanzwe ari igitaka ku buryo ibinyabiziga byagendaga bitisanzuye.

JPEG - 291.4 kb
I Kibeho, hahurira ba mukerarugendo benshi, bahita ubutaka butagatifu, bavuga ko umuhanda uhagana wari ngombwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bisizi Antoine, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda uje ari igisubizo ku iterambere ry’Akarere ka Nyaruguru, kuko uzatuma abashoramari bagana aka karere gaherereyemo ubutaka butagatifu bwa Kibeho bukurura ba mukerarugendo benshi.

Yagize ati “Bizakura abaturage mu bwigunge, kandi na none bizakurura abashoramari bagiraga impungenge zo kuza kuhakorera kubera umuhanda mubi, murabizi ko inaha hari ubutaka butagatifu bwa Kibeho abakerarugendo bahasura ari benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bisizi Antoine, yongeyeho ko abaturage b’aka karere nabo bazahazamukira mu bukungu kuko hari abazahabwa akazi mu gihe uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa.

Umuhanda Huye-Kibeho ufite uburebure bwa kilometero 67, ukaba uzatwara amafaranga angana na miliyari 70, ibikorwa byo kuwubaka bikazatangira mu kwezi Kamena 2017.

Kibeho ni hamwe mu hakorerwa ubukerarugendo nyobokamana, kubera amabonekerwa yahabereye, abahagana bakunze kuvuga ko umuhanda ujyayo udakoze neza ndetse n’amahoteli yaho make ari bimwe mu bikwiye kwitabwaho cyane.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE