2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Barasaba ko “amafaranga y’ikaramu” bakatwa na Sacco akurwaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-13 07:22:05

 
Share on:
 
Yasuwe:358
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakora muri VUP mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo n’ubw’akarere kubakemurira ikibazo cy’amafaranga bakurwaho na Sacco yabo uko bagiye guhembwa ngo yitwa ay’ikaramu.

Iki kibazo aba baturage avuga ko kimaze igihe, aho bajya guhembwa iminsi yo guhembwa igeze, ku mafaranga bahabwa ngo bagakurwaho amafaranga 300 kuri buri muntu ngo yitwa ay’ikaramu, bakibaza iyo karamu bikabayobera, kandi ntibanahabwe n’ubundi busobanuro kuri aya mafaranga bakurwaho.

Munyeshuri Vénuste wo mu mudugudu wa Mizero, akagari ka Rushyarara yagize ati “Aya mafaranga tuyahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo adukure mu bukene kandi twanagize icyo dukora, ari yo mpamvu baduha iyo mirimo bakaduhemba.Ariko ntitwumva ukuntu tujya guhembwa bakadukata amafaranga menshi harimo 300 bita ngo ay’ikaramu, tukibaza niba turi abantu 1000 bagura amakaramu 1000 bikatuyobera, tukifuza ko yavanwaho rwose.”

JPEG - 425.7 kb
Meya Kamari Aimé Fabien yijeje abaturage ko ikibazo cy’amafaranga y’ikaramu kigiye gukurikiranwa neza

Mugenzi we Kanyamibwa Marcel na we ati “Aya mafaranga yakomeje kutuyobera tubura n’uwaduha ubusobanuro bwayo, njye ubwanjye nasabye umucungamutungo wa Sacco kumuzanira ikaramu ariko akampa amafaranga yanjye yose uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul yayangeneye, ariko aranga ngo keretse bayankuyeho.Turasaba kudakurwaho aya mafaranga rwose kuko twumva ari akarengane.”

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’iyi Sacco, Kayumba Fabien, nawe yemera ko koko bayabakuraho, ariko ngo biterwa n’uko iyo ihembwa ryageze bashyiraho abakozi ba nyakabyizi bihariye bakora amafishi bahemberwaho, bigatuma bayabakuraho ngo bayahembe aba bakozi kuko bo bafite abakozi bake.

Gusa ngo ikosa ni uko batabasobanuriye neza icyo iyi karamu ishatse kuvuga, ariko ngo batayakuweho na bo ntibahembwa vuba.

Iki kibazo ngo ntikiri muri iyi Sacco gusa kuko hari n’ahandi bakurwaho amafaranga 500 y’ikaramu uko bagiye guhembwa, mbere ngo akaba yari 200 barayazamura, na bo bakaba barabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye kubakemurira iki kibaz

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien, avuga ko nta mafaranga y’ikaramu umuturage nk’uyu akwiye gukurwaho agiye guhembwa amafaranga ye, bikaba bigiye gukurikiranwa bigahagarikwa vuba.

Yagize ati “Ikibazo nakimenye.Niba koko bakuraho uyu muturage amafaranga 300 cyangwa 500 y’ikaramu uko aje guhembwa cyaba ari ikibazo gikomeye cyane, ariko tugiye kubikurukirana ku bufatanye na Sacco n’izindi nzego dukorana, kuko ndumva ari ikibazo gikomeye tugiye gushakira igisubizo byihuse.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE