2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Okoko yizeye ko Gicumbi FC itazasubira mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-13 07:15:51

 
Share on:
 
Yasuwe:131
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, Okoko kuva muri Gashyantare 2017, aravuga ko ikipe ye idashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Ni nyuma yo gusanga iyi kipe iri ku mwanya wa 15 n’amanota 8, akayihesha amanota atandatu mu mikino itanu nyuma yo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye nka APR FC na Police mu mikino 5 iheruka.

Iyi kipe ya Gicumbi FC yatsinzwe na Etincelles FC igitego 1-0, inganya na Kiyovu 1-1, itsinda APR FC igitego 1-0, inganya na Police FC 0-0, inganya nanone na Espoir FC igitego 1-1.

Ashingiye kuri uyu musaruro, Okoko yashimangiye ko nta kabuza azagumisha Gicumbi FC mu cyiciro cya mbere aburira ahubwo ikipe ya Marines imurusha amanota ane na Mukura imurusha amanota atandatu.

Yagize ati “ Dufite amanota 14, ni menshi, abandi bafite angahe? ntiturakina nabo. Twe tuzabatsinda’’.

PNG - 462 kb
Godefroid Okoko, umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Uyu mutoza avuga ko ibanga ari uko abakinnyi bongereye urukundo bakunda ikipe yabo. Ati "Aba bana ni indwanyi, ni abakinnyi bafite umutima, ni abana beza. Ni nayo mpamvu mbona ko tuzitwara neza. Unarebye uko turi gukina, ukareba imyitwarire yabo, ubona ko ari abakinnyi bafite umutima mwiza, wo gukina banakunda ikipe yabo’’.

Okoko avuga ko uyu mutima bari bawusanganywe, ashimangira ko baburaga amahirwe.

Ati "Abatoza bari hano bari babahaye umutima wo gukunda ikipe, icyaburaga ni bya bindi by’umupira, aho ukina ubushake ariko umusaruro ukaba wabura’’.

Umusaruro mubi mu mikino ibanza wari waturutse ahanini ku mpinduka mu buyobozi, ubwo akarere karekuraga abaturage ikipe yabo ndetse iyi kipe ikangirwa no gukinira ku kibuga cyayo.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE