2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi: Arasaba bagenzi be kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-13 05:32:17

 
Share on:
 
Yasuwe:1118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Batizigira Marguerite w’imyaka 70, utuye mu mudugudu wa Nyagahanga, akagari ka Murya, mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, asaba abaturge bagenzi be kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kuko ari wo shingiro ry’iterambere u Rwanda rugezeho.

Uyu mukecuru afatwa nk’intwari muri uwo murenge, nyuma y’uko muri 2013 yashyikirije ubuyobozi umucengezi wari uje kubahungabaniriza umutekano.

Mu nama z’umutekano ubuyobozi bukoresha, bukaba busaba abandi baturage kumufatiraho urugero, uwo babonye ahirahira ashaka guhungabanya umutekano bakamukoma mu nkokora.

Uyu mukecuru umaze imyaka 4 apfakaye, avuga ko abana n’abana be 2 n’abuzukuru 2, abandi bana be bakaba barashatse.Yabwiye Imvaho Nshya ko azi akamaro k’umutekano, asaba abandi kutawukinisha, igihe babonye ushaka kuwuhungabanya bagatanga amakuru hakiri kare nk’uko yabikoze ubwo umucengezi yashakaga kumwinjirana muri 2013, akamushyikiriza inzego z’umutekano, akaba akomeje kubishimirwa cyane.

JPEG - 456.1 kb
Batizigira w’imyaka 70 asaba abaturage bagenzi be gufatanyiriza hamwe mu kwicungira umutekano

Yagize ati “Nari ndi iwanjye mu nzu ku manywa y’ihangu, nsohotse mbona umugabo mu gikari ntazi, mubaza icyahamugejeje n’ikimugenza araceceka, nibuka ko mu nama batubwiye kuba duturiye umupaka wa Kongo abacengezi bashobora kwambuka bakatugeramo, kandi koko bajyaga baza.

Nkomeje kumubaza aceceka, yumvise ntangiye kuzamura ijwi mbona arigendeye amanutse agana ku muturanyi wanjye, icyakora nkabona yarasaga n’ushaka kunyongorera ngo mubike mu nzu kuko yabonaga ndi umukecuru utazi ibyo ari byo, mbonye agiye nanjye nyura ku rundi ruhande ndagenda mbwira abasirikare bari hafi aho uko bigenze, bambaza neza ndabasobanurira, bambwira kujya kumubereka.”

Yakomeje agira ati “Twaragiye dusanga ageze mu rugo rw’umuturanyi, baramuhagarika, bamubaza ibyangombwa arabibura, ikintu cyose abajijwe akarya indimi, bahita bamufata, nsanga amakenga yanjye yari afite ishingiro, mu nama yakurikiyeho batubwira ko yari agamije guhungabanya umutekano wacu, nanjye nishimira uruhare nagize mu kumugaragaza, kandi sinzahwema kurugira.”

Asaba abasaza n’abakecuru bumva ko bashaje cyane, ko umutekano utabareba kureka iyo myumvire kuko umutekano w’igihugu ureba buri wese, agasaba n’abandi baturage muri rusange kudakinisha umutekano, igihe babonye uwo batazi, babona afite gahunda itari nziza mu baturage, bagasakuza agafatwa, akavuga ikimugenza.

Ati “Nk’ubwo iyo mureka cyangwa nkamubika mu nzu yari kuduhungabanyiriza umutekano najye nkabura icyo mvuga mu bandi, ariko ubu iyo habaye inama barampagurutsa nkigisha uko bagomba kwicungira umutekano nkumva nanjye bimpesheje ishema.

Ni yo mpamvu nsaba buri wese kumva ko umutekano umureba, yaba umukecuru w’imyaka nk’iyanjye, yaba umwana muto, ndetse n’abandi, cyane cyane nkatwe duturiye imipaka, ubonye uwo ashidikanyaho wese akamushyikiriza ubuyobozi bukamwibariza.”

Abaturanyi be bavuga ko bamubona nk’intwari yabarengeye icyo gihe kuko batazi imigambi uwo mucengezi yari afite, bakavuga ko biyemeje kumwigiraho.
Ubwo umuyobozi w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yasuraga aba baturage, yabasabye gukomeza kwicungira umutekano batanga amakuru ku gihe ku cyashaka kuwuhungabanya, bakanakora cyane kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE