2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikipe y’igihugu ya Basketball yerekeje mu Misiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-11 11:33:05

 
Share on:
 
Yasuwe:117
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball yerekeje mu Misiri aho yitabiriye imikino y’akarere ka 5“Zone V Championship 2017” izabera i Cairo muri iki gihugu kuva taliki 12 kugeza 18 Werurwe 2017.

Iyi kipe y’igihugu yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatanu, bajyanye intego yo gushaka itike y’imikino Nyafurika ya“Afrobasket 2017” izabera muri Congo Brazaville muri Kanama 2017 nk’uko Mutokambali Moise, Umutoza w’ikipe y’igihugu yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati “Twari tumaze igihe turi mu myiteguro y’ imikino y’Akarere ka 5, ikigenderewemo ni ugushakisha itike yo kuzitabira imikino Nyafurika “Afrobasket 2017”. Twiteguye guhangana na buri kipe yose mu buryo n’igikombe tugiye tugitekereza bitashoboka tukazana umwanya wa kabiri ariyo tike yo kujya mu mikino Nyafurika.”

JPEG - 66.9 kb
Ikipe y’igihugu ya Basketball

Mutokambali yemeza ko imyiteguro yagenze neza muri rusange, ko nta mvune zagaragaye ndetse n’umwuka wabaye mwiza mu bakinnyi kuva batangiye umwiherero kugera bakoze urutonde rwa nyuma bajyanye.

Avuga ko bahagurukanye abakinnyi 11 bakaba bazahurira I Cairo n’abandi bakinnyi babiri bakina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo Adonis Rwabigwi Jean Paul na Manzi Dan nyuma bakazatanga urutonde rw’abakinnyi 12.

ABAKINNYI 11 BAJYANYE N’IYI KIPE Y’IGIHUGU MU MISIRI:
Mugabe Arstide (Patriots BBC), Hagumintwali Steven (IPRC-Kigali BBC),Kami Kabange (REG BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC), Ishimwe Parfait (APR BBC), Ruzigande Ali (APR BBC), Shyaka Olivier (Espoir BBC),Bradley Cameron (Mississipi Gulf College), ,Wilson Kenneth Gasana Herbert(Maroc) na Kaje Elie (Patriots BBC)

Mu bandi bajyanye n’ikipe barimo: Moise Mutokambali, umutoza mukuru, Buhake Albert umutoza wungirije, Uwase Denise ushinzwe ibikorwa by’ikipe, Uwimana Martin ushinzwe kugorora imitsi y’abakinnyi, Muhawenimana Emmanuel (Umuganga), Joby Joseph Wright ushinzwe Tekinike, Gaga Didier (umusifuzi), Nyirishema Richard (visi Perezida wa FERWABA), Mugwiza Désiré (Perezida wa FERWABA) na Bugingo Emmanuel (Diregiteri wa siporo muri MINISPOC).

Ikipe y’u Rwanda yitabiriye imikino ya Afrobasket inshuro 4 yikurikiranya mu 2007, 2009, 2011 na 2013 ntiyabashije kwitabira imikino iheruka ya 2015 aho yabuze itike nyuma yo gutsindwa na Uganda.

Iyi mikino y’Akarere ka Gatanu izitabirwa n’ibihugu 9 birimo u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Misiri, Somalia, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia na Tanzania.

Amakipe abiri ya mbere niyo azabona itike y’imikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA Africa Championships 2017” izabera muri Congo Brazzaville kuva taliki 17-31 Kanama 2017.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE