2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyabihu:Abaturage barasaba gusanirwa amavomero yabo yangijwe n’ibiza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-11 10:24:30

 
Share on:
 
Yasuwe:1033
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu mirenge ya Rambura, na Karago yo mu karere ka Nyabihu, baratangaza ko babangamiwe no kutagira amazi meza, nyuma yuko umuyoboro bari barubakiwe usenywe n’ibiza.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buratangaza ko iki kibazo cyatewe ahanini n’inkangu zangije umuyoboro wa Rambura–Karago, ubu ngo hakaba hari gutegurwa igikorwa cyo kuwusana, bityo abaturage bagasabwa gutegereza bihanganye.

JPEG - 277.6 kb
Amwe mu mavomero yatangiye kwangirika (Foto Ngaboyabahizi P)

Ndabarinze Cosmas, umuturage wo muri santere y’ubucuruzi ya Kadahenda, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo bahabwaga aya mazi bari bizeye ko ikibazo cy’amazi gikemutse ku buryo burambye, ariko ngo bababajwe cyane no kuba barayavomye igihe gito, nyuma bakongera kuvoma ibirohwa.

Yagize ati: “Kuba twari tumaze kugezwaho amazi meza ntituvome nibura ukwezi ni ikibazo gikomeye cyane….ariko ndakubwiza ukuri iyi migezi tuyibona nk’umurimbo kuko ntacyo itumariye, nta kundi twari kubigenza rero twahisemo kwisubirira iyo twavomaga mu kiyaga cya Karago, ibi rero bidukururira indwara zikomoka k’ukunywa amazi mabi, abana bacu bakererwa kujya ku ishuri, mbese ubu twarumiwe, kandi iki kibazo n’ubuyobozi burakizi, turifuza ko uyu muyoboro wakongera ugakora tukavoma amazi meza”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’ubukungu Mugwiza Antoine, yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’inkangu, ariko ngo ubuyobozi burimo gutegura ibisabwa ngo usanwe, abaturage bongere kubona amazi meza.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi muri kariya gace cyatewe no kuba umuyoboro w’amazi wa Rambura–Karago ufite ibirometero 17 warashenywe n’ibiza, kandi na rwiyemezamirimo yari amaze kuwumurikira akarere, ubu rero hakaba harimo gushakishwa uburyo uyu muyoboro wasanwa, kandi ndizeza abaturage ko mu minsi itari myinshi iriya migezi bubakiwe bazaba bongeye kuyivomeraho amazi meza”.

Uyu muyoboro w’amazi Rambura–Karago abaturage bagaragaza nk’uwari ubafatiye runini kuko wari warabakijije urugendo runini bakoraga bajya kuvoma amazi kandi nayo mabi, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 162.

Muri uyu mushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi abaturage bo muri aka gace bafite, hari hubatswe amavomero atandukanye, n’ibigega 6, ariko kuri ubu nta na kimwe gikora.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE