2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Shampiyona ku munsi wa 20, APR FC irakina na Kirehe ibura abakinnyi 5

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-11 08:08:47

 
Share on:
 
Yasuwe:197
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uyu munsi : AS Kigali - Amagaju FC (Stade de Kigali), Pepiniere FC- Etincelles FC (Ruyenzi), Kirehe FC - APR FC (Kirehe); Espoir FC - Gicumbi FC (Rusizi)
Ejo taliki 12-03-2017: Mukura VS -Police FC (Huye); Marines FC - Bugesera FC (Rubavu) ; Musanze FC- Kiyovu FC (Musanze)

Shampiyona y’igihugu y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru iraza gukomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Umukino utegerejwe n’abatari bake ni uwa APR FC irushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere ku rutonde iza kuba yerekeje i Nyakarambi aho iza guhura na Kirehe FC ya 11 n’amanota 21.

JPEG - 186.2 kb
Imanishimwe Emmanuel, myugariro w’ikipe ya APR FC utaza kugaragara mu mukino wa Kirehe FC

Muri uyu mukino APR FC iraza gukina idafite abakinnyi batanu bamaze iminsi babanza mu kibuga barimo ba myugariro bane ; Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable na Imanishimwe Emmanuel bafite imvune. Hakiyongeraho na rutahizamu Papy Sibomana nawe wavunitse.

Hari kandi na Hakizimana Muhadjiri na Itangishaka Blaise b’ikipe ya APR FC bari batangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune bari bamaranye igihe ariko bataza kuba bagaragara

Indi mikino itegerejwe AS Kigali irakira Amagaju FC, Pepiniere yakire Etincelles FC naho Espoir FC yakire Gicumbi FC. Ejo, shampiyona izakomeza Mukura VS izakira Police FC, Marines FC yakire Bugesera FC naho Musanze FC yakire Kiyovu FC.

Kuri ubu, ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 43,ikurikirwa na APR FC 39, Police FC na 36 inganya na AS Kigali mu gihe Pepinieri FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n’amanota 7.

Usengimana Dany wa Police aracyafite ibitego 13 naho Shaban Hussein w’Amagaju na Nahimana Shassir bakaza bamukurikiye n’ibitego 12.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE