2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abaturage bo mu Rugerero bijejwe kwegerezwa amazi meza vuba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-10 08:11:18

 
Share on:
 
Yasuwe:1092
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu burizeza abaturage batuye mu kagari ka Kabirizi katagira amazi meza ko bazayashyikirizwa nyuma y’ikorwa ry’umuhanda w’igitaka uhuza aka Kagari n’umurenge wa Nyundo.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho bamwe mu baturage batuye muri ako kagari bagaragaza ko bagize uruhare rwabo kugira ngo amazi meza abegerezwe, ariko barategereza baraheba, ubu imidugudu 6 yose igize akagari ikaba itagira amazi meza.

Abaturage bavuga ko kuva mu mwaka wa 2009 hashyizweho amatiyo ariko amazi ntabayagezwaho, aho bamwe bakora urugendo rurerure ngo bagere ku mazi meza, abatabishoboye bakavoma amazi y’ibirohwa yo muri Sebeya bemeza ko ashobora gutera indwara zikomoka ku mwanda.

PNG - 902.1 kb
Abaturage b’i Rugerero bifuza kwegerezwa amazi meza

Abaturage batuye mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Rugerero bagaragaza uburyo bamaze igihe kirere bashaka amazi meza ariko ntibayabone, bakavuga ko gukoresha amazi atari meza babikora byo kubura uko bagira, ariko ubundi bataba bayifuza.

Mukeshimana Emeline, umwe mu baturage batuye muri aka gace, avuga ko bagenda ibilometero bigera kuri 3 kugira ngo azabone amazi, mu gihe abadafite imbaraga zo gukora urwo rugendo bakoresha ayo babonye.

Aragira ati “Dukoresha amazi arimo iminyorogoto, imisundwe n’ibindi bisimba kandi tubona harimo imyanda, nubwo tuyakoresha ariko adutera indwara zirimo impiswi, turifuza ko twafashwa kuko abajyanama b’ubuzima ntako batagira ngo babungabunge ubuzima bwacu, ariko bikanga kubera iki kibazo cy’amazi.”

Semuco Leonidas, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rugerero, yizeza aba baturage ko nyuma y’ikorwa ry’umuhanda usigaje imirimo mike ngo usozwe bazahita bahabwa ayo mazi.

Aragira ati “Amatiyo yatangiye kuzamo ariko biza kuba ngombwa ko bayahagarika noneho imihanda ikabanza igakorwa neza kugira ngo bigendere rimwe, tuzi ko kimwe kitakora ikindi kiri gukorwa, ubwo rero iki kibazo kirakemuka mu gihe cya vuba abaturage babe bihanganye imirimo igihe kurangira.”

Aka kagari ka Kabirizi kagizwe n’imidugudu itandatu nta mazi meza kose gafite, aho imidugudu ibiri itigeze igira amazi meza na rimwe, indi midugudu ibiri iyabura bitewe n’isanwa ry’umuhanda, naho ibiri isigaye nta mpamvu yagarajwe yatumye amazi abura, nk’uko ubuyobozi bw’akagari bubitangaza.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE