2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-10 07:07:18

 
Share on:
 
Yasuwe:2197
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Malik Obama, yatangaje ko umuvandimwe we Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacurishije icyangombwa cy’amavuko kugira ngo ahishe ko yavukiye muri Kenya.

Mu gihe Barack Obama avuga ko yavukiye muri Leta ya Hawaii muri USA, Malik Obama, abinyujije kuri Twitter yashyize ahagaragara icyemezo cy’amavuko, cyerekana ko yavukiye i Mombasa muri Kenya.

Icyo cyemezo kiriho ababyeyi ba Obama aribo Barack Hussein Obama na Stanley Ann Obama (née Dunham) ndetse n’itariki yo ku wa 4 Kanama 1961, ari nayo yavukiyeho.

JPEG - 98.3 kb
Malik Obama, na mwenese, Barack Obama

Ikibazo cy’amavuko cyakunze guteza impaka, aho bamwe bavugaga ko adakwiye kuyobora USA kandi atarahavukiye kuko bitemewe n’itegeko nshinga ryo muri icyo gihugu.

Mu gihe Obama yari ayoboye USA, Perezida Donald Trump nawe yakunze kujya agaruka ku cyo yise “ikinyoma cy’uko Obama yavukiye muri Hawaii.”

Malik Obama ni atuye muri Kenya ariko afite n’ubwenegihugu bwa USA. Bivugwa ko afite abagore bari hagati ya batatu na 12 kuko byemewe muri Kenya.

Muri Nyakanga, umwaka ushize, Malik Obama yavuze ko ashyigikiye Donald Trump kandi ko ari we azatora, ngo kuko “avuga abikuye ku mutima.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE