2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Guverineri Kazaire arasaba abagore gukora cyane kugira ngo u Rwanda rwigire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-10 06:33:13

 
Share on:
 
Yasuwe:1003
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Kazaire Judith, yasabye abaturage kurangwa n’ubufatanye, gukora cyane kandi umusaruro w’ibyo bakoze bakamenya kuwuzigama kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabugarutseho mu ijambo yagejeje ku baturage bo mu karere ka Kirehe, umurenge wa Nyarubuye, mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa ku wa 08 Werurwe buri mwaka.

Yagize ati “Nta bwo twakwigira tutakoze, ni yo mpamvu tubashishikariza gukora cyane, kandi umusaruro tubonye tubashe kwizigamira. Twabonye ababyeyi bahinga, ibyo batumurikiye byo gukoresha mu rugo bagasagurira isoko, ni byiza, ariko hakwiye kubaho no kuzigama.”

JPEG - 131 kb
Guverineri Kazaire Judith aganira n’abaturage bo mu karere ka Kirehe (Foto Manishimwe N.)

Guverineri Kazaire avuga ko abaturage bakwiye gukora cyane bazirikana ko uduce tumwe tugize iyi ntara tumaze iminsi twibasiwe n’ikibazo cy’amapfa. Yagize ati “Muzi ko mu ntara yacu turi gusohoka mu bibazo by’izuba ry’igihe kirekire byatumye tuteza, ryatumye amatungo yacu ahungabana,..nkaba rero ngira ngo mbashishikarize gukora cyane kandi na wa mutungo tugwije, tukagira wa muco wo kuwuzigama, kugira ngo duteganyirize ejo."

Kuri uyu munsi abagore b’i Kirehe bagaragaje ibikorwa by’iterambere byiganjemo ibishingiye ku buhinzi, ubworozi n’ubukorikori ndetse no gusigasira umuco nyarwanda. Bahamya ko babikesha Perezida Paul Kagame wabahaye agaciro, ubu bakaba baratinyutse imishinga myinshi y’iterambere bumvaga ko ari iy’abagabo.

Muri abo harimo Twagirumukiza Marie Gorette wo mu kagari ka Nyarutunga washyize hamwe na bagenzi be 12 bagatangiza itsinda ‘Twegerane’ ryorora inkoko. Ubu bafite izigera kuri 58, zatangiye gutera.

Yagize ati “Twatangiye korora nke tubona ko tubishoboye. Ubu umushinga dufite ni uwo kuba koperative, kandi tukava ku nkoko 58, nibura tukorora izigera kuri 300.

Tunifuza ko twazagira isoko rigurisha inkoko nto zo korora, aho kugira ngo abantu bajye bajya kuzigurira i Kigali. Nta bwo abagabo ari bo gusa bashoboye, ahubwo natwe abagore turashoboye.”

Mu karere ka Kirehe kandi ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore i Nyarubuye byaranzwe no kuremera imiryango itishoboye, aho imiryango 7 yorojwe inka, ndetse n’abatishoboye bagera mu 100 bahabwa ibikoresho birimo imyenda yo kwambara, amabati n’ihene.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE