2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umukobwa aterwa inda agacibwa, umuhungu wayiteye agashimwa - Min. Nyirasafari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-10 06:11:53

 
Share on:
 
Yasuwe:185
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, arasaba ko imyumvire y’uko umukobwa aterwa inda akagirwa igicibwa mu muryango mu gihe umuhungu wayiteye we abishimirwa ndetse agafatwa nk’intwari, icika burundu.

Ibi Minisitiri Nyirasafari yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, aho anenga imyumvire ya bamwe bagitekereza guca umukobwa watewe inda atabiteganyije, mu gihe umuhungu we asa nk’aho yakoze ibishimishije.

Ati “ Umwana w’umukobwa aterwa inda akarera wenyine umusore wayimuteye yigaramiye, kuba umuhungu atera inda agashimwa, naho umukobwa yayiterwa agacibwa, ni byo bituma iyi myitwarire idacika ndetse bikagora umukobwa wahohotewe agaterwa inda akanarera n’umwana wenyine.”

JPEG - 66.2 kb
Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arasaba buri wese kugaragaza abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa

Nyirasafari asanga umuhungu agomba gufatanya n’umukobwa yateye inda kwita ku mwana babyaye aho kubiharira umukobwa wenyine, bagafatanya kurera ndetse mu gihe umukobwa yatewe inda atarageza ku myaka y’ubukure (18) uwayimuteye agakurikiranwa mu mategeko.

Ati “ Ntibikwiye ko umwana w’umukobwa aterwa inda ngo anarere wenyine uwayimuteye yigaramiye, ni ngombwa ko bafatanya kurera uwo babyaye kuko bimaze kugaragara ko umukobwa ariwe ugirwaho ingaruka n’icyo kibazo kurusha umuhungu.”

Ababyeyi batererana abana babo batewe inda baranengwa

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kandi anenga ababyeyi batererana abana babo batewe inda ndetse bakabaca mu muryango aho batabashyigikiye muri ibyo bibazo bituma rimwe na rimwe bahungabana.

Ati “ Hari abamara guterwa inda ababyeyi bakabirukana, bakabaca mu muryango, ntibikwiye, umwana wahuye n’icyo kibazo akwiye kwegerwa, agafashwa kwita ku mwana atwite akiri mu nda, akagirwa inama kandi agafatwa neza kugira ngo ubuzima bwe budahungabana n’ubw’umwana atwite.”

Nyirasafari kandi avuga ko umwana uvutse muri ubwo buryo agomba kwandikishwa kuri se wamubyaye, yaba atamwera nyina wamubyaye akamwiyandikishaho, kuko umwana wese afite uburenganzira bwo kwandikishwa.

Ati “ Kubyara muri ubwo buryo ntibigomba kuba intandaro yo kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere, kuko iyo se atamwemeye bijya mu rubanza, byagaragara ko ari uwe akamwandikwaho, byagaragara ko atari uwe nyina akamwiyandikishaho, ariko umwana wese agomba kwandikishwa uko byagenda kose hatitawe ku buryo yavutsemo.”

Buri wese arasabwa kudahishira ihohoterwa ry’abana b’abakobwa

Abana bahohotewe kandi basabwa kubivuga hakiri kare kugira ngo bahabwe ubufasha mu by’amategeko n’ubujyanye n’ubuvuzi kugira ngo bahabwe uburyo bwo kurindwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’inda zitateganyijwe, bikaba bikorwa mu masaha make umwana asambanyijwe ku ngufu.

Ababyeyi bafite abana bahawe n’ihohoterwa kandi basabwa kugana vuba na bwangu Ikigo Isange One Stop Center kugira ngo uwahohotewe asuzumwe, bityo haboneke ibimenyetso bibigaragaza imbere y’amategeko.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE