2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Umutekano yasanze mu Rwanda watumye yicuza icyatumye atinda gutaha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-09 14:45:44

 
Share on:
 
Yasuwe:917
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Faida Muhawe, umaze ibyumweru bibiri atahutse ava mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aravuga ko yatunguwe cyane n’iterambere n’umutekano yasanze mu Rwanda, ku buryo ubu ngo yicuza icyatumye atinda gutaha.

Muhawe uri mu kigero cy’imyaka 32, avuga ko yabaga muri Masisi, aho ngo yahiraga yumva urusaku rw’amasasu, ndetse agahorana ubwoba bwo gupfa kuko aho yabaga hahoraga umutekano muke.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Igihe namaze ndacyicuza cyane, abandi hano mu Rwanda baradusize, imyaka yose tumazeyo twahoraga duhunga, amasasu yirirwa avuga akarara avuga, ariko aha mpamaze icyumweru sindumva isasu cyangwa ngo numve hari uwo bahohotera, biratangaje kandi birashimishije.”

JPEG - 241.8 kb
Muhawe Faida yasize umugabo muri Kongo ataha mu gihugu cyamubyabye (Foto Iyaremye Y)

Akomeza agira ati “Nkomoka muri Kanama, hano nta bantu b’iwacu baradusura wenda ngo batubwire ibirenze ibyo twibonera, ariko se bisaba kubona ibintu byinshi? Kuba byo byonyine hano turi turyama tugasinzira, nta nduru z’inyeshyamba, nta masasu ni ikimenyetso ko n’ibindi byose bimeze neza kandi ntituzatinda kubibona nitegera aho dukomoka.”

Yemeza ko nta mutekano usesuye bari bafite kuko ngo nta muntu uhinga imyaka ngo ayirye atuje, nta mwana wiga ishuri ngo arirangize mu mutuzo.

Ati “Ujya kumva waba utetse ngo ugaburire abana, ukumva bararashe, icyo gihe nta kindi mukora muhita mujya mu bihuru, hakaba ubwo mumazemo nk’iminsi ibiri mwirirwamo mukanararamo, ubwo muva mu ishyamba iyo mwumvise amasasu atakivuga.”

Muhawe avuga ko yahunze mu mwaka wa 1994 akarongorwa n’umunyekongo bakabyarana abana babiri, ariko kuri ubu yatashye wenyine kuko ngo umugabo yanze ko batahana.

Yagize ati “Nta mutekano hariya twabaga dufite, intambara yabaga umugabo akigira muri benewabo akansiga njye n’abana, nahisemo kwitahira ndamusiga ariko byabaye ngombwa ko abana tubagabana, twari dufite abana babiri, yasigaranye umwe nanjye ntahana undi.”

Faida Muhawe ni umwe mu banyarwanda batahutse ku itariki ya 20 Gashyantare bakakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu, iyi nkambi ikaba ari iyahoze ari iya Nkamira yabaga mu Karere ka Rubavu.

Abatashye bakaba bagenerwa amafaranga mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, ariko gahunda yo kubaha amafaranga ikazarangirana n’Ukuboza 2017 nk’uko byatangajwe na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE