2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyari 38 frw yo gushora mu buhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-09 12:48:09

 
Share on:
 
Yasuwe:313
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyoni 46 z’amadorali ya Amerika ahwanye na miliyari zikabakaba muri 38 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver wasinyiye iyo nguzanyo mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko ayo mafaranga zafasha abahinzi kubonera igihe ibikoresho by’ibanze nk’imbuto n’inyongeramusasuro.

Yasobanuye ko iyo nguzanyo ari inyongera Banki y’Isi yageneye u Rwanda mu rwego rwa gahunda mpuzamahanga y’iterambere nyuma y’uko basanze inguzanyo ya mbere yarakoreshejwe neza.

Ati “Iyi nguzanyo hamwe n’iyabanje byose biri mu murongo wo gushyigikira gahunda y’igenamigambi y’imyaka itanu iri imbere mu rwego rwo kubonera igisubizo ibibazo by’umusaruro w’ubuhinzi, cyane ko ubuhinzi ari urwego rufatiye runini umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu.”

JPEG - 101.5 kb
Minisitiri Gatete Claver na Yasser Gammal bashyira umukono ku masezerano y’iyo nguzanyo (Foto: James R)

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, avuga ko bazakomeza gushyigikira urwego rw’ubuhinzi kuko butunze umubare munini w’Abanyarwanda, yibutsa ko iyi banki isanzwe inafasha igihugu mu zindi nzego.

Ati “Guha u Rwanda inguzanyo byubakira ku bikorwa byinshi bifatika igihugu cyakoze birimo guteza imbere gahunda yo guhindura urwego rw’ubuhinzi.”

Uretse kugurira abahinzi ibikenerwa, iyo nguzanyo izafasha igihugu mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu buhinzi, kuhira, gutunganya amaterasi n’ibindi.

MINECOFIN ivuga ko iyo nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38 ku nyungu ya 0.75%. Banki y’Isi kandi yatanze igihe cy’imyaka 10 u Rwanda ruzamara rutishyura.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE