2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Bamwe mu biyita abasirimu ntibarasobanukirwa akamaro ka Siporo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-09 10:57:55

 
Share on:
 
Yasuwe:861
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

N’ubwo abaturage bakanguriurwa gukora siporo kugira ngo babashe kubungabunga amagara yabo, abatabishoboye bakagira nibura umwanya wo kugenda n’amaguru bagakoresha umubiri wabo, hari bamwe mu biyita abasirimu mu mujyi wa Rusizi bavuga ko badashobora kugenda n’amaguru.

Bamwe muri aba biyita abasirimu barerura bakavuga ko kugenda n’amaguru ari ubukene, bityo badashobora kwisubiza mu bukene bavuyemo, bagenda n’amaguru.

Bamwe muri bo bemeye kuganira n’Imvaho Nshya ariko bakanga ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko kugenda ikilometero cyose cyangwa bibiri n’amaguru ufite imodoka ari ukwisubiza inyuma, bakavuga ko akenshi abakene, cyangwa abadafite ibinyabiziga ari bo bakwiye kugenda n’ayo maguru yabo, ariko ko umuntu ataba afite imodoka ngo atambuke umujyi wose n’amaguru, kuko bamuseka.

JPEG - 205.6 kb
Aha ni mu Bugarama, aho abato n’abakuze bakoraga amarushanwa yo kugenda n’amaguru (Foto Bahuwiyongera S)

Ibi ngo bituma hari abagenda n’imodoka iminsi yose mu cyumweru, aho nk’umucuruzi ava mu rugo mu modoka akajya mu kazi, akayivamo ajya mu mangazini akirirwamo, nimugoroba agasohokamo ajya mu modoka ataha, yagera mu rugo akicara akareba televiziyo, akarangiza ajya kuryama.

Ngo bikomeza bityo bityo, no ku cyumweru akajya gusenga mu buryo nk’ubwo, adashobora gukozwa ibyo kugenda n’amaguru.

Umwe yagize ati “Mfite imyaka 50, sindagenda n’amaguru igihe kirekire kuko no mu mashuri abanza Data yadutwaraga mu modoka kandi zinize ayisumbuye. Ibyo kugenda n’amaguru rero ntibyigeze bimbaho na rimwe ngo mbikore nk’isaha yose.

Kugeza ubu sinumva akamaro kabyo kuko n’iyo nihanganye ngo nyagendeshe unyuze iruhande ahita ahagarara akantwara, cyangwa akambaza icyo nabaye ukabona biramutangaje cyane.

Ni yo mpamvu nanjye nabihagaritse burundu kandi n’umwanya wa siporo sinwubona, nta n’icyo ndaba, ndwara indwara zisanzwe, sindarwara ngo muganga ambwire ngo ni uko ntagenze n’amaguru.”

Si uyu wenyine kuko usanga hari n’abandi muri uyu mujyi baseka cyane umuntu ugenda n’amaguru buri gihe, yaba afite imodoka bakamwita umunyabugugu, yaba atayifite bakamwita umukene utagira ayo gutega imodoka.Ngo hari benshi batariyumvisha neza akamaro ko kugenda n’amaguru.

Dr Muhire Adolphe, ukora mu bitaro bya Bushenge avuga ko abibwira ko ari ubukene kugira umwanya wo kugenda n’amaguru atari byo, ahubwo ari umuti w’indwara nyinshi cyane.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuko udafite umwanya uhagije wo gukora siporo akagenda nibura n’amaguru iminota 30 buri munsi aba yikingira indwara nyinshi zitwa izitandura, zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, iz’imitsi n’izindi, tukagira inama buri wese yo kugira akamenyero keza ko kugenda n’amaguru, kuko ari urukingo rw’umubyibuho ukabije ukurura indwara nyinshi kubatabikora.”

Ubuyobozi bw’aka karere na bwo bukangurira abantu bose barimo n’abakuze gukora siporo cyangwa kugenda n’amaguru nibura iminota mike buri munsi, hakaba haranashyizweho umwanya wa siporo ku bakozi bose, ku wa gatanu nyuma ya saa sita.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE