2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Ikiraro cyabahuzaga cyarasenyutse kidindiza ubuhahirane

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-09 07:44:25

 
Share on:
 
Yasuwe:696
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu ka kagari k’Akaziba, mu murenge wa Karembo, akarere ka Ngoma baturiye igishanga gihingwamo umuceri barasaba ubuyobozi ko bwafasha gusana ikiraro cyabahuzaga n’abo mu kagari ka Nyamirambo cyasenyutse, ubuhahirane bugahagarara.

Aba baturage bavuga ko muri iki gishanga gihingwamo umuceri, gihuza utwo tugari cyari gisanzwe kirimo ikiraro cy’ibiti bifashishaga bambuka, ariko cyaje gusenyuka, mu bikorwa byo gutunganya neza iki gishanga.

Bagaragaza ko ahahoze ikiraro bambukiragaho, ubu harengewe n’amazi y’igishanga, ku buryo ubuhahirane bwahagaze, kuko ntawakambuka ngo ajye hakurya afite umuzigo, nta n’igare cyangwa ikindi kinyabiziga cyacamo.

JPEG - 153.3 kb
Abatuye mu kagari k’Akaziba bemeza ko ubuhahirane busigaye bubagora cyane (Foto Manishimwe N)

Hakuzimana Damascène, utuye mu kagari k’Akaziba kimwe na bagenzi bakoreshaga inzira yo muri iki gishanga bavuga ko ubu guhahirana no kugendera n’abo mu kagari bahana imbibi ka Nyamirambo bigoranye, ndetse no kugeza umusauro ‘ibikomoka ku buhinzi bakora nabyo ubu ngo ntibyoroshye.

Yagize ati “Hashize igihe kinini, kigiye kugera hafi ku mwaka aho twacaga harengewe n’amazi, ariko biragoranye kuko ubuhahirane ntibushoboka.Ubu mu gishanga nta buryo buhari bwo kuhanyura ukoresheje nk’igari, moto cyangwa imodoka.

Hahozemo ikiraro ariko ubu cyarasenyutse, harengewe n’amazi.Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha, bukadukorera, hakajyaho urutindo rukomeye.Kuko ubu ubuhahirane no gusurana hagati yacu ntibyoroha, kandi urumva ko no kugeza umusaruro ku isoko biragoye, kuko ntaho imodoka yanyura.”

Abatuye mu murenge wa Karembo bari basanzwe bakoresha umuhanda uca mu gishanga gihingwamo umuceri kandi, bavuga ko mu mpera z’umwaka wa 2016, ubwo hakusanywaga ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage ku bikorwa byihutirwa bifuza ko bakorerwa mu mwaka utaha w’imihigo n’ibyajya mu igenamigambi ry’ibizakorwa n’akarere guhera mu mwaka utaha wa 2017-2018, n’izawukurikira; ngo iki kibazo nacyo bakigaragarije ubuyobozi bw’akarere bubizeza ko kizitabwaho, abaturage bakongera guhahirana nk’uko byahoze.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney, aherutse kubwira itangazamakuru ko iki kiraro nacyo kiri muri gahunda y’ibikorwa akarere gateganya gukora. Gusa ntiyatangaje igihe urutindo abaturage bifuza kubakirwa, ruzubakirwa.

Yagize ati “Icyo kibazo ni na kimwe mu byifuzo batugaragarije muri cya gihe hegeranywaga ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage bizashingirwaho hakorwa igenamigambi ry’ibizabakorerwa.

Byaranditswe, turabifite kandi turabizeza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka buri mwaka tuzajya tureba ibyihutirwa tubikore.Rwose ntibatakaze icyizere kuko icyo kiraro na cyo kizubakwa.”
Abatuye mu tugari tw’Akaziba na Nyamirambo bavuga ko mu gihe ikiraro cyabahuzaga cyasanwa byakoroshya ubuhahirane, kugenderana no kugeza umusaruro w’ubuhinzi bakora ku masoko ya hafi na kure.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE