2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ikipe y’u Rwanda ifite intego yo kwegukana Tour du Cameroun 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-09 06:56:05

 
Share on:
 
Yasuwe:360
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare ejo hashize taliki 08 Werurwe 2017 ni bwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Yaounde muri Cameroun aho igiye kwitabira “Tour du Cameroun 2017” izatangira taliki 11 isozwe 19 Weruwe 2017.

Abakinnyi 6 ni bo bagiye guhagararira u Rwanda ari bo Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016, Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015, Uwizeye Jean Claude, Tuyishimire Ephrem, Uwizeyimana Bonaventure na Ukiniwabo Rene Jean Paul.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, umutoza Sempoma Felix yatangarije Imvaho Nshya ko bagiye bafite intego yo gutsinda iri rushanwa.

Ati “Ikipe yiteguye neza hari abakinnyi bari bamaze iminsi muri Gabon abandi bakaba bari i Musanze, mu by’ukuri tujyanye abakinnyi 6 beza, tugiye dufite intego yo gutsinda, mu gukina byose birashoboka ariko intego ya mbere tujyanye ni ugutsinda”.

JPEG - 167.7 kb
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ubwo bari bahagurutse mu Rwanda berekeza Cameroun (Foto Bugingo F)

Yakomeje avuga ko ko nibadatsinda nta cyo bazitwaza.

Ati “Nta kintu twakwitwaza cyeretse duhuye n’amakipe yandi akomeye kuko tujyanye abakinnyi batambika ndetse n’abazamuka kandi byose muri Cameroun biriyo, ibisabwa byose turabyujuje igisigaye ni amahirwe”.

Umutoza Sempoma yagarutse ku mitegurire mibi ikunze kugararga mu marushanwa yo mu bihugu y’Afurika y’i Burengerazuba aho avuga ko icyo asaba abakinnyi ari ukwihanga igihe bafashwe nabi kuri Hoteli cyangwa mu muhanda.

Ati “Abanyarwanda turangwa no kwihangana ibizaba byose ntabwo bizaduhungabanya”.

Muri Tour du Cameroun 2016, Hakuzimana Camera yasoje ku mwanya wa 3 n’ikipe y’u Rwanda yegukana umwanya wa 3 inyuma ya Maroc na Dukla Banska Bystrica yo muri Slovakia. Uyu mwaka abasiganwa bazakore intera 8 basoze birutse ibilometero 956.7.

Uko Tour du Cameroon izagenda:
Ku ya 11-03-2017: Yaoundé-Bafia (121 km)
12-03-2017: Bafoussam-Bafoussam (101 km)
13-03-2017: Mbanga-Limbé (101 kM)
14-03-2017: Limbé-Kumba (98 km)
15-03-2017: Douala-Douala (108 km)
16-03-2017: Douala-Kribi (157 km)
18-03-2017: Boumnyebel-Mbalmayo (119 km)
19-03-2017: Ebolowa-Yaoundé (151.7 km)

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE