2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

[Babyeyi] Mwibaze impamvu tukibona abana b’abakobwa batwita - Jeannette Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-08 15:52:17

 
Share on:
 
Yasuwe:346
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, yafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Shyira, akarere ka Nyabihu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa 8 Werurwe 2017.

Mu ijambo yabagejejeho, Jeanette Kagame, yahaye umukoro ba Mutima w’Urugo abasaba ubufatanye mu kumenya impamvu no gushakira ibisubizo ibibazo by’abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe bakiri bato, isuku nkeya, imirire mibi n’ibindi byugarije umuryango Nyarwanda.

Ati “Ni kuki mu Rwanda kuri ubu hakiri abana b’abakobwa batwa inda bafite imyaka 18? Kuki hari ahakigaragara isuku nke mu Rwanda? Kuki hakigaragara abana barangwaho imirire mibi, mu gihe hari gahunda ya Girinka , inkongoro y’umwana n’akarima k’igikoni? Kuki hakivugwa ihohoterwa mu miryango, ndasaba rwose ba Mutima w’Urugo kugerageza kubonera igisubizo izi ngorane, kandi nizera ko biri no mu mihigo yanyu”.

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagore mu Rwanda kuri ubu ari 52% , by’abarutuye ; ahamya ko guteza imbere Umunyarwandakazi ari ukubaka igihugu mu buryo burambye.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwateye intambwe ishimishije mu guha abagore agaciro, ubu bakaba bari mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi kandi baratinyutse no kwihangira imirimo.

Yakomeje ati “ Umugore ni isoko y’iterambere ry’umuryango rirambye, umugore ni umuntu wubashywe kuva na kera uhereye ka umuryango kugera ku gihugu cye. Mu bihe byahise mu Rwanda umugore yambuwe agaciro, n’uburenganzira bwe, akabifata uko, uyu munsi rero turishimira ko ibi byabaye amateka kuko ubuyobozi bwiza bwamugaruriye agaciro”.

Ba mutima w’urugo bagaragaje imwe mu mihigo besheje ,n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho maze bahigira guca ihohotera ryo mu ngo, kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ isuku mu ngo.

Kuri uyu umunsi wizihijwe ku nshuro ya 42, abategarugori bo mu karere ka Nyabihu, batangaje ko bateganya ko kubakira ubwiherero imiryango 2930.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE