2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umunyarwandakazi agiye gutangiza umukino mushya mu gihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-08 07:31:08

 
Share on:
 
Yasuwe:324
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi wa komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Rwemalika Felicite yatangije ibikorwa by’umupira w’amaguru ukinirwa ku mucanga uzwi nka “Beach Soccer” utakinwaga mu Rwanda.

Rwemarika arabikora abyinyujije mu muryango yashinze witwa “AKWOS” ugamije guteza imbere siporo y’abagore, aho ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, yatangiye kwigisha amategeko y’uyu mukino abagore 18 n’abagabo 13 mu mahugurwa agiye kumara icyumweru abera mu mujyi wa Rubavu ayobowe n’umusifuzi Ali Mwebe n’umutoza Bashir Mutyaba baturutse muri Uganda.

Rwemalika avuga ko yabitekereje nyuma yo kuganira n’inzobere muri uyu mukino.

Ati ’’Nafashe iya mbere kugira ngo ndebe uko uwo mukino ukinwa ndebe n’ababizobereyemo, negera abagande kuko ari bo babimenyereye cyane, ndabasaba nti muzaze dutangize uyu mukino kugira ngo natwe tumere nkamwe ntidusigare inyuma’’.

JPEG - 137.7 kb
Abitabiriye amahugurwa ku mukino mushya wa “Beach Soccer"

Kayiranga Vedaste, visi Perezida wa FERWAFA yavuze ko uyu mukino uzagira uruhare runini mu guhuza no gusabanisha abanyarwanda.

Ati “Icyo twifuza ni uko uyu mukino uzakinwa n’abanyarwada ku bwinshi kuko nibyo FIFA iba ishaka. Iyo abantu bakina barasabana bakangira ubuzima bwiza’’.
Biteganyijwe ko mu minsi iri mbere amakipe abiri azahita atangizwa i Rubavu muri centre y’umupira w’amaguru ya Scandinavia mu Karere ka Rubavu ahaboneka amahirwe menshi yo kuwukina kuko hari umucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Iyi Beach Soccer yatangiye gukinwa mu 1992, muri Afurika yiganje cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE