2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame “ibihugu by’ibihangange biri kuba nyamwigendaho biha isomo Afurika”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-08 06:31:54

 
Share on:
 
Yasuwe:233
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika kurushaho guhahirana no gufatanya nyuma y’uko hari ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikomeye bigenda birushaho kuba nyamwigendaho.

Umukuru w’Igihugu ejo hashize yitabiriye inama ku ishoramari muri Afurika yabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza yateguwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal.

Yerekanye ko hari ibihugu byo mu Burayi na Amerika byahoze bikorana neza n’umugabane wa Afurika ariko ubu bikaba biri guharanira inyungu zabyo cyane kurusha guhahirana n’ibindi bihugu, avuga ko Afurika ikwiye kubifatiraho isomo ryo kurushaho kwigenga ikiteza imbere.

Kuri ubu ibihugu bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangiye gukumira abimukira, no guteza imbere ibikorerwa imbere iwayo, n’u Bwongereza bwikuye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, biteye impungenge abahoze ari abafatanyabikorwa babyo mu bucuruzi n’iterambere muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko ariko ibi bihugu bidakwiye guca intege gahunda y’ubufatanye mpuzamahanga, avuga ko kuba Afurika yumva ko izahora ku ibere ry’ibihugu bikomeye bikwiye gucika kuko bitazayigeza ku hazaza heza.

Yemeje ko uyu mugabane ugomba gukanguka ukongera ubucuruzi n’ubutwererane hagati y’ibihugu.

Ati “Isi iri kugenda mu cyeragati muri iyi minsi, dukeneye kureba ku byo twakora hagati yacu kugira ngo twigeze ku iterambere rirambye. Bizadusaba kumenya imbogamizi ziri mu buryo twari dusanzwe dukoramo.”

Yongeyeho ko yiteze kubona Afurika ikorana neza n’ubuyobozi bwa Perezida wa USA, Donald Trump nubwo nta gahunda ihamye y’imikoranire irajyaho, kuko na mbere yaho ubuyobozi bw’icyo gihugu bwakoranye neza n’uyu mugabane.

Perezida wa Repubulika kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga dore ko Leta yatangije gahunda y’ubufatanye hagati yayo n’abikorera .

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje kuzamura ubumenyi bw’abaturage mu bucuruzi maze kaminuza zikomeye ku Isi nka Carnegie Mellon University na African Institute of Mathematical Sciences zaratangira gukorera mu Rwanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE