2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umutoza wa Rayon Sports n’uwa Marines FC bahanishijwe gusiba umukino umwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-07 15:40:40

 
Share on:
 
Yasuwe:409
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Masudi Djuma utoza ikipe ya Rayon Sports na Nduhirabandi Abdoul Karim “Choka” utoza Marines FC bahawe igihano cyo gusiba umukino umwe nyuma y’imyitwarire mibi bagize ku mukino w’umunsi wa 19 aho Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1.

Aba batoza bagaragaye barenga urubuga rwabagenewe bihanangirizwa n’umusifuzi inshuro nyinshi babirengaho boherezwa mu bafana.

Iyi myitwarire mibi yabaye mu minota ya nyuma y’umukino aho Marines FC yabonye amahirwe yo gutera umupira uteretse, Nduhirabandi akavuga ko yakoze amakosa akarenga urubuga rwe kuko yifuzaga gutanga amabwiriza ngo arebe ko yabona igitego cyo kwishyura.

JPEG - 226.9 kb
Umutoza wa Marines FC, Nduhirabandi Abdulkarim

Naho Masudi we yavuze ko umusifuzi atabarenganyije gusa avuga koari igitutu cy’umukino kandi bibaho.

Umutoza wa Marines FC, Nduhirabandi ntazatoza umukino w’umunsi wa 20 iyi kipe izakina na Bugesera FC, taliki 12 Werurwe 2017 naho Rayon Sports izaba iri muri Mali mu mikino y’Afurika.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE