2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Museveni ati “ Mbona abagore barusha ubushobozi abagabo!”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-07 13:34:48

 
Share on:
 
Yasuwe:961
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Yoweri Museveni, yanenze umuntu uwo ari wese uvuga ko abagabo baruta abagore, avuga ko uwo yaba afite ikibazo, kuko nta mugabo yari yabona yashoboye gutwita.

Yabivugiye mu muhango wo gufungura inama ya Gatandatu yiga ku Masezerano ya Kigali yo kubungabunga Uburenganzira bw’Igitsina Gore mu nzego z’Umutekano yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa 7 Werurwe 2017.

Ayo masezerano ari muri gahunda yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye , Polisi n’Ingabo by’u Rwanda, agamije yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bakora mu nzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika.

JPEG - 84.5 kb
Perezida Museveni asuhuza IGP Gasana, ukuriye Polisi y’u Rwanda witabiriye inama ku burenganzira bw’abagore muri Uganda

Perezidansi ya Uganda ivuga ko ubwo Perezida Museveni yafunguraga iyo nama, yavuze ko abaturage bakwiye kwigishwa ibibi byo guhohotera igitsina gore kuko hari bamwe bagifite imyumvire yo kumva ko abagore bari munsi y’abagabo, haba mu bwenge n’imiterere y’umubiri.

Ati “Imyumvire y’uko umugabo aruta umugore ni umwanda, abagore n’abagabo ntibangana gusa, rimwe na rimwe ahubwo abagore mbona basumba abagabo, nk’urugero sindigera ngendana umwana mu nda yanjye.”

Iyo nama yitabiriwe n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi n’ingabo z’igihugu baturutse mu bihugu 42 byo ku mugabane wa Afurika.

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, mu 2008 uwari umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon yatangije gahunda mpuzamahanga yitwa UNiTE yagombaga gusozwa muri 2015.

Muri 2010, inama yiga kuri iyo gahunda yabereye mu Rwanda isozwa hashyizweho “ Amasezerano ya Kigali” ; hanemezwa ko inama yiga kuri ayo masezerano, KICD izajya iba buri mwaka, kuva ubwo izo nama zimaze kuba incuro eshanu mu bihugu bitandukanye .

Imwe muri izo nama yatorewemo umwanzuro wo kubaka Ikigo cyo gukurikirana Ibikorwa byo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abakobwa n’Abagore mu Nzego z’Umutekano (AFSOCA-VAWG) kizaba gifite icyicaro mu Rwanda.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE