2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe:Batewe impungenge n’imbwa z’agasozi zimaze kwica ihene 24

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-07 10:12:30

 
Share on:
 
Yasuwe:1892
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu kagari ka Cyamigurwa mu midugudu w’Ubwiza na Rusenyi barasaba ubuyobozi kubafasha gukemura ikibazo cy’imbwa z’agasozi zibugarije, zimaze kubarira ihene 24.

Abatuye i Mushikiri babwiye Imvaho Nshya ko hari imbwa kugeza ubu batazi umubare wazo zibabangamiye, zatangiye kugaragara mu kwezi kw’Ukuboza 2016, zirya amatungo yabo, imwe imwe ariko biza gukomera umunsi umwe zariye ihene 9 ari nabwo bahise bahuruza umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi akazipima, hagafatwa umwanzuro w’uko izo hene zitabwa.

Kuva izo mbwa zitangiye kugaragara muri Cyamigurwa abaturage muri rusange bavuga ko bagenda bafite ubwoba ko nabo zishobora kubadukira.

JPEG - 210.4 kb
Imbwa zirya amatungo y’abatuye i Mushikiri bavuga ko zitameze nk’izo basanzwe bazi ( Foto interineti)

Murara Emmanuel w’i Mushikiri avuga ko ikibazo cy’imbwa zirya amatungo giteye impungenge kandi abaturage bakigaragarije ubuyobozi.

Yagize ati “Ni imbwa ziteje ikibazo rwose, aho abaturage baba baziritse amatungo yabo hafi y’ingo niho zizisanga zikazica. Kandi ni imbwa ubona z’ubwoko zitari izi zisanzwe.Zo zenda kungana n’inka ntoya. Zimaze kurya ihene 24 z’abaturage kandi uburyo zizirya nta n’ubwo zizimara, zishobora gukomeretsa nk’ihene, zikazica, zikaryaho gato zikigendera.”

Izo mbwa ngo abaturage ntibazi aho zaturutse, uretse ko abazibonye bavuga ko zitameze nk’izisanzwe kuko ngo ‘ni ibibwa binini cyane’.

Undi muturage utuye Cyamigurwa avuga ko bashyizeho gahunda yo kuzihiga zikabananira

Ati “Habayeho umuhigo abatuye akagari kose baranazivumbura aho zari mu ishyamba, ariko ziriruka zirabacika, nta n’imwe babashije kwicamo.Ariko ni ikibazo gikomeye pe, kandi noneho zigenda zimuka, kuko zatangiye kwica amatungo no mu tundi tugari.”

Nyuma yo kubona ko izo mbwa zibangamiye abaturage, abo mu midugudu y’Ubwiza, na Rusenyi biyemeje gushyiraho gahunda yuko buri rugo rutanga umusanzu w’amafaranga 100, akazahabwa itsinda ry’abantu biyemeje kuzica.

Uwimana Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyamigurwa yabwiye Imvaho Nshya ko bikekwa ko zituruka mu murenge wa Kirehe, akagari ka Rwesero, zikambuka igishanga zijya mu kagari ka Cyamigurwa.

Avuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko izo mbwa ziteje ikibazo, intego y’abaturage yiyemeje gushyiraho uburyo bwo kwirindira umutekano no kuzihashya havumburwa imbwa 2.

Ati “Abaturage bashyizeho uburyo bwo kuzihiga, haboneka imbwa 2 bazirukaho zigana za Gatore (umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe), kugeza ubu rero hashize ibyumweru 2, nta ziherutse.Ariko icyo gihe bari kuzihiga zariye ihene 4 z’umugabo witwa Kabananiye.”

Gitifu Anastase akomeza avuga ko nizongera kugaragara bizamenyeshwa inzego z’umutekano kugira ngo haboneke umuti urambye, kuko ziteje ikibazo.

Uretse mu kagari ka Cyamigurwa kuri ubu biravugwa ko izo mbwa zaba zimaze no kugera mu kagari ka Bisagara, aho ziherutse kwica intama y’umuturage witwa Callixte, wo mu mudugudu wa Munini.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE