2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports irerekeza muri Mali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-07 08:15:10

 
Share on:
 
Yasuwe:232
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports irerekeza i Bamako muri Mali, uyu munsi taliki 07 Werurwe 2017, aho igiye gukina na Onze Créateurs umukino ubanza mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2017”.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu taliki 11 Werurwe 2017. Umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma avuga ko bifuje kugenda kare ari kugira ngo bazakine abakinnyi babonye umwanya wo kuruhuka.

Ati “Umunsi wo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu twawuhariye urugendo no kuruhuka nyuma ku wa Kane no ku wa Gatanu tugakora imyitozo”.

Masudi yanavuze uko biteguye uyu mukino aho avuga ko bagomba kwitwara neza.

Ati “Onze Créateurs ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakomeye kandi bafite imbaraga buri munota uzanyuraho tutaratsindwa igitego ni amahirwe kuri twe, gusa ariko ntabwo tugiye kuzibira kuko buriya iyo utsinze igitego hanze kiba kirimo bibiri, tuzazibira kandi dushake igitego cyo hanze”.

Abakinnyi batazagaragara kuri uyu mukino harimo Mutsinzi Ange wabonye ikarita y’umutuku mu mukino uheruka ndetse na Rwatubyaye Abdoul utarabona uburengazira bwo gukira Rayon Sports muri iyi mikino y’Afurika. Masudi yavuze ko impamvu Rwatubyaye atazakina ari uko bari baramukuye ku rutonde nyuma yo kubona ko ashobora kutagaruka. Masudi ati “Turamutse dukomeje imikino yazakina”. Rutahizamu ukomoka muri Mali, Tidiane Koné we azakina uyu mukino.

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona aho Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 irayoboye n’amanota 43. Uko indi mikino y’umunsi wa 19 yagenze, APR FC yanganyije na Musanze 1-1, Kiyovu inganya na Mukura 1-1, Amagaju FC itsinda Espoir FC 1-0, Gicumbi FC inganya na Police FC 0-0, Bugesera FC itsindwa na AS Kigali 1-0, Sunrise FC inganya na Pepiniere FC 0-0 naho Etincelles FC inganya na Kirehe FC 1-1.

Kugeza ubu Rayon Sports irayoboye n’amanota 43 ikurikiwe na APR FC n’amanota 39, Rayon Sports ikaba igifite umukino w’ikirarane igomba gukina na AS Kigali. Ku mwanya wa 3 hari Police FC ifite amanota 36 inganya na AS Kigali iri ku mwanya wa 4 gusa igifite umukino w’ikirarane na Rayon Sports. Ku mwanya wa nyuma hari Pepiniere FC n’amanota 7.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE