2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imodoka imwe y’u Rwanda ni yo yasoje isiganwa rya Kabale Rally 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 15:26:02

 
Share on:
 
Yasuwe:200
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 04-5 Werurwe 2017 imodoka ebyiri zo mu ikipe ya Huye Motorsport zitabiriye isiganwa muri Uganda “Kabare Rally 2017”. Imodoka imwe ni yo yarisoje indi igira ibibazo.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri, imodoka yari itwawe na Nyiridandi Fabrice (Yoto) afatanyije na Remera Regis ni yo yasoje ku mwanya wa 10 aho mu ntera y’ibirometero 208 bakoresheje amasaha 3, iminota 50 n’amasegonda 45.

Iri rushanwa ryegukanwe na Duncan Mubiru ari kumwe na George Semakuka bakoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 31. Ku mwanya wa 2 haje Ronald Sebuguzi na Leon Senyange bakoresheje amasaha 2, iminota 20 n’amasegonda 08 naho ku mwanya wa 3 haje Kuku Rabjit afatanyije na Musa Nsubuga bakoresheje amasaha 2, iminota 28 n’amasegonda 36. Bose bakomoka muri Uganda.

JPEG - 286.9 kb
Imodoka yari itwawe na Yoto Fabrice (ibumoso) niyo yabashije gusoza isiganwa

Imodoka y’ u Rwanda yari itwawe na Gakwaya Eric afatanyije na Rutabingwa Ferdinand ntabwo yasoje amasiganwa nyuma yo kugira ibibazo bya tekinike.

Iyi kipe yari yitabiriye iri rushanwa ikaba yaratewe ikunga n’Imvaho Nshya. Iri rushanwa “Kabale Rally 2017” akaba ari irya mbere ribaye ritanga amanota ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda. Shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize wa 2016 yegukanwe n’umurundi Bukera Valery afatanyije na Nital Khetia.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE