2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Barahigisha uruhindu imbwa zariye ihene eshanu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 13:29:19

 
Share on:
 
Yasuwe:1700
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu mudugudu wa Kanyovu, akagari ka Ngoma, mu murenge wa Bushekeri, akarere ka Nyamasheke, barahiga imbwa zariye ihene eshanu ku mugoroba wo ku cyumweru ku ya 5 Werurwe 2017.

Izo mbwa zahise zica ihene eshatu, izindi bazizitesha zitarazimaramo umwuka ariko nazo ngo ntizishobora kubaho kuko zangiritse cyane.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yavuze ko hari mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku cyumweru, mu gihe imvura yari ihise imbwa zitazwi iyo zari ziturutse zirara muri izi hene z’abaturage zari ziziritse mu ngo zirazirya.

Abaturage zaririye izi hene ni uwitwa Nshumuyiki Gratien zaririye ihene 3 zihita zizica, Sindikuyino Védaste zaririye ihene 1 n’undi witwa Itsindo na we zaririye imwe ariko izi zo ubwo twakoraga iyi nkuru zari zitarapfa ariko na zo ngo zigiye gupfa kuko zangiritse bikabije.

JPEG - 243.6 kb
Abaturage basabwe kurinda abana babo n’amatungo izi mbwa zizerera,abatunze imbwa zidakingiye bakihutira kuzikingiza

Umwe mu baturage b’uyu mudugudu waganiriye n’Imvaho Nshya,yavuze ko izi mbwa zabakuye umutima, cyane cyane ko bari basanzwe basiga abana bonyine n’amatungo mu ngo bakajya mu mirimo, avuga ko hakwiye uburyo zakwicwa zitarabamaraho urubyaro,kuko ukuntu zagize izo hene,bigaragara ko n’abantu zitabasiga amahoro,kandi akenshi ziba zaranasaze.

Visi Meya Mukamana yabwiye Imvaho Nshya ko bategereje imiti ituruka muri RAB yo kuzica, hagati aho abaturage barasabwa gushyira amatungo yabo mu biraro bimeze neza ku buryo zitayasangamo ngo ziyarye igihe cyose zigishakishwa, bakirinda no gusiga abana bato bonyine,kugira ngo zitaba zabahekura.

Yagize ati’’ Abaturage basabwe gucunga amatungo yabo, bakajya bayazirika ahantu hizewe mu biraro byiza,bakanarinda abana babo igihe izi mbwa zigishakishwa ngo zicwe,.’’

Avuga ko atari ubwa mbere imbwa zirya amatungo y’abaturage muri aka karere, kuko hatarashira igihe zishe izindi hene mu murenge wa Cyato, mu mirenge ya Karambi,Kirimbi na Macuba zishwe.

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage bafite imbwa kuzikingiza, naho abaririwe ihene haracyashakishwa uko bashumbushwa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE