2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 09:30:45

 
Share on:
 
Yasuwe:298
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa guhinga vuba bakaba barangiye gutera bitarenze taliki ya 15 Werurwe 2017, kugira ngo bazafunge neza itera ry’igihembwe cy’ihinga 2017B.

Ibi abahinzi babikangurirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere Bisizi Antoine, mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere no kwirinda gukererwa ihinga kuko bibagiraho ingaruka zo kutabona umusaruro mwiza.

Mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga, igikorwa cyabereye mu mirenge yose y’Akarere ka Nyaruguru naho ku rwego rw’Akarere kikaba cyarabereye mu murenge wa Cyahinda ahatewe imbuto y’ibirayi kuri hegitari zisaga 40 z’amaterasi yatunganyijwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyaruguru na LODA.

JPEG - 364 kb
Abaturage baratera ibirayi mu rwego rwo kudapfusha ubusa imvura irimo kugwa

Visi Meya Bizisi yagize ati “Sindabona Leta ihingira abaturage, ikabaha imbuto n’ifumbire kuri nkunganire n’inka nka leta iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ibi byose ni ubuyobozi bwiza. Ni ahanyu rero gukora ubuhinzi bwa kijyanmbere kandi mugakurikirana imirima yanyu kugeza ibirayi byeze.”

Yasabye abaturage guhinga vuba kugira ngo babyaze umusaruro imvura irimo kugwa ubu kuko ikirere gishobora guhinduka.

Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abahinzi kugana amakoperative y’abahinzi kugira ngo agire ingufu zo kwishakamo ibisubizo harimo kwigurira imbuto zigezweho, amafumbire ndetse no gukorera hamwe mu kuhira imyaka igihe hagaragaye izuba ryinshi.

Yagize ati “Abahinzi mwese mukwiye kubarizwa mu makoperative kuko ariho mutizanya ingufu mukabona imbuto n’ifumbire ku buryo bworoshye kandi bakitegura kuzuhira igihe ikirere cyaba gihindutse.”

Mukakariza Donathile, umwe mu bateye ibirayi mu mirima yabo mu murenge wa Cyahinda aragira ati “Turashima ubuyobozi bwiza bwaduhaye ifumbire ndetse bukanadutunganyiriza aya materasi kuko mbere ubutaka bwacu bwatwarwaga n’isuri ntibutange umusaruro.”

Avuga ko atabonaga umusaruro mbere yo guhinga ahakozwe amaterasi kuko yahinga ku butaka bwatwarwaga n’isuri none ubu akaba yiteze umusaruro kuko yatangiye guhinga hakiri kare kandi ku butaka bukozweho amaterasi.

Yagize ati “Nabonaga umusaruro ungana na kg 100 ku miringoti ibiri yose ariko kubera natangiye guhinga hakiri kare kandi nkoresheje inyongeramusaruro ku butaka bukozeho amaterasi, nshobora kuzabona toni ku miringoti ibiri mfite.”

Kugira ngo iki gihembwe cy’ihinga kizagende neza, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba abaturage bagifite imirima y’ibigori bitarera neza ngo byume ko bakwiriye gukuraho amababi bitarenze ku wa 15 Werurwe 2017 bagateramo ibishyimbo hakiri kare kugira ngo bitazahura n’ikibazo cy’imvura nke.

Abahinzi bibumbiye mu makoperative bafashwa kubona ifumbire ku buryo bworoshye kandi bakazigama umusaruro wabo hagamijwe kwigira mu buhinzi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE