2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya 510

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 07:42:45

 
Share on:
 
Yasuwe:1314
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rugera kuri 510 rw’abanyonzi bo mu karere ka Musanze bibumbiye muri Koperative CVM, barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, biyemeza gufatanya n’abo basanze muri gahunda zo guteza imbere igihugu no kubumbatira umutekano.

Abanyonzi b’i Musanze bavuga ko ibikorwa byiza uyu muryango umaze kugeza ku banyarwanda ari byo bahereyeho biyemeza kwifatanya nabo, nk’uko umuyobozi wa koperative CVM itwara abantu n’imizigo mu mujyi wa Musanze Ngayaberura Casmir yabishimangiye.

Yagize ati “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu z’ubu n’ejo hazaza, tumaze kubona ibyo igihugu kimaze kugeraho kandi FPR ari yo moteri y’iri terambere ry’igihugu ritangaza abanyamahanga, twebwe urubyiruko rw’abanyonzi twiyemeje kuba abanyamuryango, twarahiriye gukunda igihugu no kukirinda ibibi byose byatuma iterambere tumaze kugeraho riyoyoka.

JPEG - 78.4 kb
Nyuma yo kurahira abanyonzi bashyize umukono ku ndahiro (Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi kandi dufite aho tubihera kuko Intore izirusha intambwe akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu yahaye agaciro umunyonzi, ngira ngo murabyibuka mwese hari igihe cyageze umunyonzi aba igicibwa hafi mu mijyi yose igize igihugu, twiyemeje rero kwifatanya nawe muri FPR Inkotanyi, ibi biri mu rwego rwo kumwereka ko twumva neza ibyiza amaze kugeza ku gihugu”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, avuga ko uru rubyiruko rwagize amahitamo meza.

Yagize ati “Kuba urubyiruko rugera kuri 510, rwarahiriye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ni igikorwa gikomeye kandi cyo gushimirwa, ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa muri demokarasi mu gihugu cyacu, aba baje mu muryango babishaka nta gahato, hari imitwe myinshi ya Politike mu Rwanda kandi nta munyarwanda ukumirwa kujya mu wo yumva umunyuze, kuba rero aba biyemeje kuza muri FPR na cyo ni igitego uyu muryango ukomeje gutsinda kubera nyine ibikorwa byawo byiza.

Turabashimiye ariko nanone inzira iracyari ndende, kurahira gusa ntibihagije, ndasaba urubyiruko kwirinda kwijandika mu bikorwa by’urukozasoni harimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge no guhishira abagizi ba nabi, kuko umunyamuryango wa FPR, agomba kuba inyangamugayo muri byose”.

Uyu muyobozi w’akarere ka Musanze atangaza ko kuri ubu ngo abaturage baturiye akarere ka Musanze bageze mu gihe cyo gutora, 80% ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE