2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

USA: Perezida Kagame ategerejwe mu kiganiro muri kaminuza ya Harvard

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 06:15:48

 
Share on:
 
Yasuwe:543
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu Kigo cy’Iterambere Mpuzamahanga cya Kaminuza ya Harvard, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki Cyumweru.

Itangazo iyi kaminuza yashyize ahagaragara rivuga ko “Ikiganiro na Nyakubahwa Perezida Kagame” kizaba ku wa Gatanu ku ya 10 Werurwe, kikitabirwa n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke zo mu nzego zitandukanye.

Icyo kiganiro kizaba kiyobowe na Lant Pritchett, mwarimu wigisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere mpuzamahanga.

JPEG - 52.9 kb
Perezida Kagame atanga ikiganiro mu Kigo cya Politiki cya Kaminuza ya Harvard ku wa 26 Gashyantare 2016

Kizibanda ku buryo impinduka mu ikoranabuhanga no mu miyoborere zatumye ibihugu byinshi bigera ku mibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bikaba byarasigaye inyuma.

Perezida Kagame azatanga ibitekerezo ku buryo ibyo bihugu bikiri inyuma mu iterambere byagera ku rwego nk’urw’ibindi.

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard. Muri 2016 yagarutse ku buryo imitungo idasaranganywa binyuze mu mucyo bigatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga.

Ati “ Ubuzima bw’abaturage babarirwa muri za miliyoni buri mu cyeragati. Iyaba ingamba zifatwa zakungukirwamo na buri wese. Ni aho benshi bahera batanga urugero ku Rwanda. “

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha kuri gahunda za leta n’inkunga.

Kaminuza ya Harvard ivuga ko yatumiye Perezida Kagame nk’uwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba n’icyamamare mu kugira ubuyobozi bushingiye ku kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere abagore, uburenganzira bwa muntu, uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE