2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-06 05:33:32

 
Share on:
 
Yasuwe:185
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’ubuzima, hagamijwe kunoza serivise zitangirwa mu mavuriro.

Ni icyemezo abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bishimiye cyane, ndetse bagaragaza ko cyaziye igihe, kuko ngo hari abaganga babakiraga nabi, ahanini bitewe no guhugira kuri telefoni zabo.

Umwe mu barwayi Imvaho Nshya yasanze mu bitaro bya Bushenge yagize ati “Twari twararenganiye mu bigo nderabuzima nka biriya byo mu giturage baba bazi ko nta bayobozi benshi bakunda kubigana.

JPEG - 329.7 kb
Serivisi zitangirwa mu mavuriro zigiye kurushaho kunozwa (Foto Bahuwiyongera S)

Wajyaga kwivuza ukuvura yatangira gufata telefoni ukaba wanagwa aho arimo yisekera gusa n’uwo bavugana, wabibwira umuyobozi akavuga ko adafite uburenganzira bwo kuyimwaka, akamwihaniza bya nyirarureshwa ariko na we ubona ko ari ikibazo.

Ubu noneho tugiye kujya tugana ibigo nderabuzima n’andi mavuriro twizeye ko muganga ari bukwiteho nta kindi arangariyemo, uvurwe neza, niba ari inama aziguhe atavuze ngo reka mbanze nitabe uyu muntu, turasubijwe rwose.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisakura mu murenge wa Bushekeri, Gahunga Jonas, avuga ko icyo cyemezo kiziye igihe kuko n’abayobozi bari babangamiwe n’izi telefoni.

Yagize ati “Twacyakiriye neza cyane kuko natwe cyaturuhuye.Ibi byose ni ibiganisha kugira ngo serivisi dutanga zirusheho kunoga.Byagaragaye ko telefoni zirangaza abakozi, kabone n’iyo ataba afite umutima mubi, cyangwa atagamije kwica akazi, ariko ituma akica byanze bikunze, kuko atabura gukoreramo amakosa y’umwuga.”

Avuga ko nyuma yo kukiganiraho na Minisitiri w’ubuzima basanze nta kizagoranamo kuko umukozi uzaba akenewe byihutirwa, hari nk’ikibazo kibaye iwe, azagira uburyo abimenyeshwa kuko hari telefoni z’akazi zizashyirwaho, ariko ibyo kwirirwa umuntu aganira kuri telefoni umuntu yamugana ntamwiteho, ko icyo cyahagaze kandi nta gushidikanya umusaruro uzaba mwiza cyane.

Yakomeje agira ati “Twagiye duhura n’ibibazo nk’ibi wabuza umuforomo gutelefonera mu kazi akabona ko ari ukumubuza uburenganzira bwe, ariko iyo icyemezo nk’iki giturutse hejuru nka kuriya, babona ko atari ugukina bakacyubahiriza neza.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima muri aka karere, Ndahiro Patrick, avuga ko bizagenzurwa neza ku buryo nta we uzarenga ku mabwiriza, kandi nta gushidikanya serivisi zizarushaho kunoga, kuko ubundi telefoni ari ikirangaza mu kazi nk’aka ko kwita ku buzima bw’umuntu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE