2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

WDA irasaba urubyiruko kwishyira hamwe kugira ngo ruterwe inkunga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-05 06:37:27

 
Share on:
 
Yasuwe:351
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’Igihugu cyo guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyuga (WDA) kirakangurira urubyiruko n’abandi biga imyuga kwishyira hamwe bagaterwa inkunga ku mishinga batekereza gushoramo imari bakava mu basaba akazi bakaba ba rwiyemezamirimo bongera imirimo mu gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibizamini mu kigo WDA, Mukantabana Rose, mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bize amasomo y’ubumenyingiro yo mu gihe kigufi n’icy’umwaka mu ishuri ry’imyuga ry’Umuryango wa Gikirisitu ERM, “Hope Vocational Training Center” riherereye i Kabuga mu mujyi wa Kigali.

Mukantabana yabwiye abahawe izo mpamyabumenyi ko umuntu uzi kureba kure muri ibi bihe u Rwanda rugezemo gahunda ari iyo kubaka ubufatanye muri byose.

Ati “Iyo uri umunyabwenge ugafatanya n’undi ingufu ziriyongera, mushobora gutanga umusaruro. Ndetse n’iyo mugannye ibigo by’imari kugira ngo biteze imbere Umunyarwanda, ufite igitecyerezo akaza ati ‘nimuntere inkunga, nimunshyigikire muri iki baragufasha’. Ariko nugenda uri wenyine uzananirwa cyangwa se bizakurushya kurushaho.”

JPEG - 283.3 kb
Igihe abize imyuga bishyize hamwe bibaha amahirwe yo kugera ku nguzanyo ku buryo bworoshye

Yabijeje ko ufite igitekerezo wese gihabwa ikaze, kigashyigikirwa kigaterwa inkunga byaba byiza akanerekwa indi nzira irushaho kumufasha.

Umuyibozi Mukuru w’Umuryango ERM ari na we uhagarariye iryo shuri Kayinamura Emmanuel, yabwiye abo basoje amasomo yabo ko kugeza ubu hari icyerekezo kigaragaza ko mu minsi iri imbere umuntu uzaba adafite umwuga bizaba bigoranye ko yagira icyo yigezaho byoroshye, bityo ubumenyi bahawe bugomba kubabera ifatizo ry’ubuzima.

Bamwe mu basoje amasomo bagaragaje ko ku isoko ry’umurimo bahafitiye inyota biturutse ku bikorwa by’indashyikirwa basize bakoze mu kigo bigagamo birimo ibyumba by’ishuri by’inyubako igeretse rimwe ibarirwa muri miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda zisaga 150.

Bazatsinda Jean Baptiste, umwe mu bahawe impamyabumenyi, akaba n’umwe mu bubatse iryo shuri, yavuze ko kwiga ubwubatsi byamufashije na we akaba arangije yiyubakiye inzu ye mu mujyi wa Kigali.

Ati “Twebwe tubifata nk’aho ari amahirwe twagize kuko hari abiga ntibagire amahirwe yo kwimenyereza nk’ibi kuko bituma dusohoka hanze dufite ubunararibonye mu kazi kuko niba umunyeshuri asize ku kigo yubatse inyubako nk’iyi nta bwo yagera hanze ngo bimunanire.”

Mugenzi we Nyiramongi Delphine, umwe mu bakuze batekereje kujya kwihugura mu gihe kigufi no gukarishya ubumenyi mu mirimongiro bakora, yavuze ko ubumenyi aheruka kwiga mu mashuri ya kera, yasanze igihugu kigendana n’igihe cyacyo ubu akaba agiye kuba rwiyemezamirimo mu budozi abyemererwa n’amategeko nk’uwabyigiye.

Mu banyeshuri 269 basoje amasomo y’umumenyingiro mu bwubatsi, ububaji, gusudira, ubudozi, amahoteli no gutunganya imisatsi n’abahuguwe mu by’ikoranabuhanga, muri bo abagera kuri 82% ni igitsina gore naho 90% bakaba urubyiruko.

Abenshi mu biga muri icyo kigo ni urubyiruko ruba rwaracikirije, ariko ubu bakaba bitezweho kuba ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza mu nzego z’imirimo y’ubumenyingiro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE