2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-04 13:55:07

 
Share on:
 
Yasuwe:842
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe.

Abinyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Trump yagize ati “Birababaje! Maze kuvumbura ko Obama yafataga amajwi y’ibyo mvugira kuri telefoni zo muri Trump Tower (inzu yanjye) mbere gato y’intsinzi yanjye. Ntacyo yabashije kuvumbura. Aka ni akagambane.”

JPEG - 53.6 kb
Perezida wa USA, Donald Trump

Yongeyeho ko mbere yaho gato, urukiko rwari rwimye Obama uruhushya rwo gufata ayo amajwi. Gusa Donald Trump ntiyavuze izina ry’urwo rukiko cyangwa ngo atange ibimenyetso simusiga byerekana ko hari uwumvirije ibyo avugira kuri telefoni.

Hari hashize iminsi mike bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bitangaje ko urwego rw’iperereza rwa USA, FBI, rwasabye uruhushya mpuzamahanga rw’ubutasi, FISA, rwo kumviriza itsinda ryafashaga Trump mu kwiyamamaza, kugira ngo bamenye niba adakorana n’Abarusiya.

Ntibiramenyekana niba urwo ruhushya baraje kuruhabwa nyuma yaho. Kugeza ubu Barack Obama ntacyo aravuga ku byo ashinjwa na Trump.

Perezida mushya wa USA, avuga ko kuba Obama yarumvirije ibyo avugira kuri telefoni byagereranywa n’ibyabaye kuri Perezida Richard Nixon wayoboye icyo gihugu mu 1972 ubwo yafatwaga mu bikorwa byo kuneka no kumviriza amabanga, Nixon niwe perezida rukumbi wa USA, wavuye ku butegetsi yeguye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE