2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

KCB yifuza ko guhererekanya amafaranga mu ntoki biba amateka mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-03 19:21:39

 
Share on:
 
Yasuwe:152
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gukoresha uburyo bwo gucuruza no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga byatangiye gutanga umusaruro mu Rwanda kuko hari umubare munini umaze kubona ibyiza byo guhaha utitwaje amafaranga no kugurisha utayakiriye.

Mu kiganiro cyateguwe na KCB Rwanda kigamije kugaragaza ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari kuri uyu wa gatanu tariki 3 Werurwe 2017, inararibonye mu by’imari n’ikoranabuhanga zashimye urugero rumaze kugerwaho mu Rwanda gusa zigaragaza ko rudahagije ukurikije uburyo binoza serivisi ariko hakaba hari abagihererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu biganiro byatanzwe n’umwe muri izi mpuguke Lucy Mbabazi, uhagarariye Visa mu Rwanda akanakurikirana ibikorwa byayo no mu Burundi na Malawi, yavuze ko imibare igaragara mu Rwanda yerekana ko Abanyarwanda bakomeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga ariko bitaraba umuco mu gihugu nubwo ari uburyo bworohereza serivisi ababuyobotse.

Yashimangiye ko muri Banki 14 zikorera mu gihugu hari amasanteri 1800 yo kwishyuriraho hifashishijwe ikoranabuhanga (POS) abikurizwaho miliyari zirenga 42, mu gihe amakarita akoreshwa mu kubikuza asaga 750,000 abikurizwaho miliyari 406 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Lucy Mbabazi yagaragaje ko nubwo ubwiganze bwo kugura no kugirisha byiganje mu mijyi gusa, bitanga icyizere ko bishoboka ku bantu bose bakoresha serivisi z’imari kandi bigabanya impungenge ku byago biterwa no kwitwaza amafaranga.

Lucy Mbabazi asobanura uko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga byoroshya serivisi z'imari

Yagize ati “Iyo utwara amafaranga ku ikoranabuhanga nta mpungenge ko yakwibwa…Ikoranabuhanga rirakoreshwa mu buryo butandukanye mu kugerageza korohereza buri wese kurikoresha muri serivisi z’imari aho ari hose.”

Muhire Louis-Antoine wakoze porogaramu ya telefone “MERGIMS” ifasha Abanyarwanda baba mu mahanga koherereza ababo batuye mu Rwanda amafaranga yongeyeho ko ikoranabuhanga rikomeza kwitabirwa ku bwinshi kandi abariyobotse babona serivisi nziza aho bari hose mu gihugu no hanze yacyo.

Ubuyobozi bwa KCB Rwanda buravuga ko bwateguye gahunda yo kwibanda ku ikoranabuhanga mu guharanira kugendana n’ikirere cy’ubucuruzi cy’ikinyejana cya 21 aho ikoranabuhanga ari umusingi w’iterambere ryose. Umuyobozi wa KCB Rwanda Maurice Toroitich, yagize ati "Zimwe mu nzozi zanjye zikomeye ni ukubona abantu bamenyereye kwishyura batikoreye amafaranga."

Ubuyobozi bwa KCB bwizera ko ikoranabuhanga rizagabanya umubare w’abakozi badahoraho yakoreshaga mu kugerageza kwegera abakiriya kandi bakarushaho kunogerwa na serivisi babona aho bari hose.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE