2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwamagana: Abangirijwe imyaka hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi barishyuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-03 14:51:37

 
Share on:
 
Yasuwe:2057
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abaturage bo mu mirenge ya Rubona, Mwurire na Munyiginya bararishyurwa ibyabo byangirijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi uyakura i Rubona ahari sitasiyo y’amashanyarazi akomoka ku zuba, kwihangana kuko ikibazo cyabo cyakorewe ubuvugizi, ku buryo mu gihe gito kizaba cyakemutse.

Ni mu gihe bamwe muri aba baturage bemeza ko bamaze igihe bishyuza ibyabo byangijwe ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo cy’igihe bazishyurirwa bahabwa.

Gakwaya Izayasi, umwe muri aba baturage yagize ati “Batangiye kutwononera ku tariki 8 Gashyantare 2014 batubwiraga ko bazatwishyura mu kwa 9, twatanze ibyangombwa barabitwara batema insina, batema ibintu byose batubwira ko bazatubarira bakatwishyura kugeza na n’ubu ntibaratwishyura ubu twarumiwe.”

JPEG - 207.1 kb
Imyaka yangijwe hatunganywa umuyoboro w’amashanyarazi izishyurwa vuba

Aba baturage bemeza ko bamaze imyaka 3 bishyuza aya mafaranga, bakaba batayabona, kandi baratanze ibisabwa byose.

Uwantege Eugenie, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65, yagize ati “Imitungo yanjye yangijwe kuri iyi rinye(ligne) hari amasaka hari imyumbati, harimo ibigori n’urutoki n’ikawa baraje barabirimbura dutegereza ko bazaduha amafaranga yacu barayatwima, twajya ku murenge nta gisubizo baduhaga, ibyo badusabye byose twabitanze nta kibazo dufite, ariko noneho amafaranga yacu ntayo tubona.”

Gaakiga Thadee, nawe uri muri aba baturage yagize ati “Abandi bo mbere yo kwangiza imyaka yabo babanje no kubibabwira ariko twe bwarakeye tubona barimo, twaje tutazi ibyabaye twaherutse bashinga borune(bornes) njye bangije insina zigera kuri 200.

Ni ukuri mbere igitoki cyarabonekaga amasombe tukagurisha, amapapayi tukarya, ubu abaturage bo mu mudugudu wa Ntunga turabishyuza amafaranga agera kuri miliyoni 4.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry, yemeza ko iki kibazo bakizi kandi ko hari icyo bafashije aba baturage, akavuga ko hari abishyuwe kandi ngo n’abatarishyurwa bazishyurwa vuba kuko bakorewe ubuvugizi.

Yagize ati “Ikibazo kirahari byabayeho ariko ku bufatanye na REG (ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi) bamwe barishyuwe abandi ntibishyurwa bitewe n’amafaranga yari ahari icyo gihe, ariko ku bufatanye na REG abo baturage bandi basigaye amafaranga yabo baraza kuyabona.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE