2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Abagenzi basaga 600 000 bamaze kugura ikarita y’urugendo (Tap&Go)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-03 11:03:48

 
Share on:
 
Yasuwe:410
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amakarita yorohereza abagenzi mu ngendo mu mujyi wa Kigali, AC Group kiravuga ko kimaze gutanga ayo makarita asaga 600 000.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo Bucyana Patrick, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko ubwitabire bwo gukoresha amakarita bugeze ahashimishije ariko ko intego bihaye ari ukugera kuri Miliyoni 1 mu mujyi wa Kigali, mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Bucyana avuga ko gahunda yo gukoresha amakarita y’ingendo itazagarukira mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo ko izakomeza mu ntara zose z’igihugu.

JPEG - 52.8 kb
Akuma umugenzi akozaho ikarita y’urugendo

Asobanura ko bigitangira mu mujyi wa Kigali abantu batabyitabiriye cyane ariko ngo muri iyi minsi bari kubikunda, ku buryo bagaruka bakababwira ibyo bakongeraho. Buri munsi ngo abantu hafi ibihumbi 3 bagura amakarita.

Uyu muyobozi avuga ko ubuhamya bw’abagenzi n’abafite ibigo bitwara abagenzi bwaberetse inyungu iri mu gukoresha ayo makarita.

Abagenzi ngo bavuga ko uko bisi yajyaga itinda byagabanutse, kuko mbere byajyaga bitinda usanga uwakoraga akazi k’ubukomvuwayeri yarajyaga atinda agarurira abagenzi.

Bucyana yagize ati “ Nk’urugero abantu bavaga ku Gishushu bagana ku Gisimenti ugasanga abagenzi 3 bishyuye amafaranga ibihumbi 5 kandi igiciro ari amafaranga 200, umwanya uwishyuzaga yamaraga ashaka uburyo agarurira abo bantu wari munini ariko ubu umuntu akoresha ikarita yonyine.”’

JPEG - 65.1 kb
Ikarita ikoreshwa mu kwishyura ingendo(Foto Uwimana D)

Indi nyungu y’aya makarita ngo ni uko byavanyeho amafaranga bamwe mu bakomvuwayeri n’abashoferi bibaga.

Gusa abagenzi bagira impungenge z’aya amakarita mu gihe umuntu yaba ayitaye bitewe n’uko itanditseho amazina y’uwayiguze bigatuma batizera umutekano wayo kandi haba hariho amafaranga.

Umuyobozi wa AC Group avuga ko nyuma y’uko umujyi wa Kigali wose uzaba umaze gukoresha aya makarita hari uburyo bateganyije bwo gukemura icyo kibazo.

Ati “Nyuma y’aho umujyi wa Kigali uzaba witabiriye ku buryo bugaragara ikoreshwa ry’aya makarita turatekereza ko ikizakurikiraho ari uburyo bwo kwandika nimero ziri ku ikarita, ikaba izafasha mu gutuma ikarita iba iy’umugenzi

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE