2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abaguzi barinubira bamwe mu bacuruzi batabaha inyemezabuguzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-03 05:42:13

 
Share on:
 
Yasuwe:1727
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bahahira mu maduka menshi yo mu mujyi wa Rusizi, barinubira ibyo bita serivisi zitanoze bahabwa n’abacuruzi bamwe na bamwe muri uyu mujyi, aho bagura ibintu ntibahabwe inyemezabuguzi(facture).

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko n’abagerageje kuzibaha babaha iz’igiciro kiri hasi y’icyo baguzeho, bakabona harimo ubujura no guhombya Leta, ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi bw’aka karere n’ubushinzwe imisoro muri aka karere guhagurukira iki kibazo gikomeje kigakemuka.

Umwe mu baguzi baganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kandi kimaze igihe kirekire muri uyu mujyi.Kugira ngo uzabone umucuruzi uguha inyemezabuguzi mu buryo bwiza bisa n’ibidashoboka kandi dukeka ko n’ubuyobozi bubizi.
Ntituzi impamvu babikora, ntituzi aho twabariza igihe tutazihawe cyangwa duhawe izo z’ibinyoma, ariko tubona ari ingeso ikwiye gucika kuko ihombya Leta cyane.”

JPEG - 298.4 kb
Bamwe mu bacuruzi bo muri uyu mujyi ntibaha abaguzi inyemezabuguzi (Foto Bahuwiyongera S)

Iki kibazo kandi kigarukwaho n’abanyekongokazi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baza kurangura mu Rwanda.Bavuga ko ahandi hose nta kibazo bahafite, ariko ngo babangamiwe n’uku guhabwa ibicuruzwa ntibahabwe inyemezabuguzi, bagera ku mupaka wa Rusizi ya 1 ku ruhande rw’u Rwanda, abakozi ba Duwane bakazibasaba zikabura, hakaba ubwo babasubijeyo ngo bajye kuzishaka batazi n’abo baguriye, ibicuruzwa byabo bikahagirira ibibazo.

Mu nama yo kugaragaza ibibazo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura na byo, Prudence Zawadi uhagarariye abagore b’i Bukavu muri RDC yagarutse kuri iki kibazo.

Yagize ati “Ikibazo kimwe gusa kitugoye mu mikorere yacu mu Rwanda ni uko abacuruzi ba Kamembe baduha ibicuruzwa ariko ntibaduhe inyemezabuguzi, twagera ku mupaka bakazitwaka, ugasanga hari igihe badusubijeyo kuzishaka tutazi n’uwo tuzibaza bikatwicira ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “Twakigaragarije ubuyobozi bwa Duwane mu Rwanda kandi bwacyakiriye neza, butubwira ko bagiye kukigeza ku nzego zibishinzwe kigakemuka.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem, avuga ko iyi ari ingeso mbi kuko ubikora aba yiba abaturage bose, agasaba abaturage kumenya uburenganzira bwabo ushatse kubiba gutyo bakamushyikiriza ubuyobozi.

Yagize ati “Iyo ni ingeso mbi cyane ihanwa bikomeye, kuko imunga cyane ubukungu bw’igihugu, tugasaba abaguzi ko bashyira ahagaragara abo bacuruzi.

Igihe ataguhaye inyemezabuguzi cyangwa atangiye kwandika iy’amafaranga ari munsi y’icyo waguze, ukiri mu nzu ukabisakuza bikamenyekana uwo mucuruzi agahanwa.Bizaca iyo ngeso kandi n’imisoro itangwe neza uko bikwiye.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE