2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-02 14:22:26

 
Share on:
 
Yasuwe:1617
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga basaba Polisi ko guta muri yombi abasore b’inzererezi birirwa babambura amafaranga ndetse n’ibikapu, Polisi yo iravuga ko hari abasore 70 bashinjwaga ibyo byaha, kuri ubu bari mu kigo cy’inzererezi cyo mu Murenge wa Muhanga.

Ibi babitangaje mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’inzego z’umutekano, abadepite n’abasenateri, yigaga ku ruhare rwa Community Policing mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Muri iyi nama abagore n’abakobwa biga mu ishuri Gatulika rya Kabgayi bagaragaje ko iyo barangije amasomo bashaka gusubira mu rugo mu gihe cy’umugoroba hari uduce twabaye indiri z’abajura, bahagera bakahamburirwa amafaranga, n’ibindi byangombwa birimo amatelefoni, n’ibikapu.

JPEG - 262.5 kb
Inzego z’umutekano zasabye abaturage kuzitungira agatoki ahakigaragara ubujura (Foto Muhizi E)

Aba banyeshuri bavuga ko hari abajura bafatwa bugacya barekuwe ku buryo basigaye batinya kubivuga, batinya ko bashobora kubivuga umujura yarekura akazihorera.

Umwe muri abo bagore yagize ati:«Mu gace ka Gahogo, Ruvumera, Kibiligi n’ahandi usanga abajura barahahinduye indiri kandi inzego z’umutekano n’abaturage benshi niho banyura buri gihe, kandi iki kibazo barakizi ariko nta kirakorwa kugira ngo abajura bahashywe.»

IP Kayihura Claver, ushinzwe Community Policing mu Karere ka Muhanga, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko hari abasore 70 b’inzererezi baherutse gufatira hirya no hino mu duce dutandukanye two muri uyu mujyi, ku buryo bari guhabwa amasomo ashobora gutuma izi ngeso zicika burundu.

Yagize ati:«Tumaze gufata abajura benshi, ariko twasabaga ko namwe mutubera ijisho kuko hari abiyoberanya bakongera kwitwikira ijoro bakambura abaturage.»

Mugabo Jean Pierre, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake muri iyi gahunda ya Community Policing, avuga ko mu rwego rwo kunganira inzego zishinzwe umutekano biyemeje kujya bakumira ibyaha bitari byaba, kuko umubare w’abakora ibi byaha usanga akenshi ari urubyiruko.

Ati:«Kuba turi uru rubyiruko biratworohera guhindura bagenzi bacu bagifite izi ngeso zo kwiba, ni yo mpamvu twifuza ko namwe mwashyira ingufu muri iyi gahunda kugira ngo twese dusenyere umugozi umwe.»

Muri iyi nama kandi bavuze ko hari abanyamuryango ba gahunda ya Community Policing barenga ibihumbi 100 ku rwego rw’igihugu, ku buryo bifuza kwagura amashami no mu tundi turere dusigaye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE