2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports igiye kwitegura umukino wa Onze Créateurs

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-02 06:18:07

 
Share on:
 
Yasuwe:582
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe Onze Créateurs yo muri Mali mu cyiciro cya kabiri cy’imikino y’amajonjora mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF confederation Cup 2017”.

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali kuri Sitade Modibo Keita taliki 11 Werurwe 2017. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika « CAF » yamaze gushyira ahagaragra abasifuzi bazayobora uyu mukino ari bo Antonio Manuel Fortes Rodrigues azaba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga azaba yungirijwe na Jorges Santos Fonseca Aritson na Luis Fernandes Barbosa bose bakomoka muri Cap Vert.

Ikipe ya Rayon Sports ubu iri gukina imikino ya shampiyona y’ibirarane nyuma y’umukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru izahita itangira kwitegura urugendo rwo kwerekeza muri Mali.

JPEG - 316.4 kb
Masudi Djuma utangaza ko bifuza kugera mu matsinda mu mikino ya Afurika (Foto Gentil )

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu Rwanda taliki 18 Werurwe 2017. Iyi kipe ya Rayon Sports yageze muri iki cyiciro isezereye Al Salam Wau yo muri Sudani y’Epfo iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 6-0 mu mikino yombi. Mu gihe iyi Onze Créateurs yo muri Mali bazahura itari yanyuze muri iki cyiciro cy’imikino y’amajonjora y’ibanze.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma akaba yaratangaje ko intego bafite ari ukwitwara neza bakagera mu matsinda y’iyi mikino y’Afurika byaba ari n’ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igeze muri iki cyiciro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE