2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-03-02 06:11:48

 
Share on:
 
Yasuwe:756
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu baboha ibiseke bo mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, baratangaza ko babangamiwe cyane n’abajura babiba imigwegwe baba barahinze yo kwifashisha baboha ibiseke.

Aba baturage bavuga ko ikibababaza ari uko iyo aba bajura bafashwe badahanwa kuko ngo umugwegwe ari ikintu badaha agaciro.

Aba baboshyi bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bwakora aba bajura bakajya bahanwa kuko babangiriza ibikoresha bigatuma bakorera mu gihombo.

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana ni hamwe mu hafatwa nk’ahatangiriye umwuga wo kuboha agaseke.Abakora uyu mwuga bemeza ko agaseke kabateje imbere cyane, gatuma bamenyekana haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera ubuhanga kaba gakoranye.

JPEG - 467.4 kb
Ibikoresho bifashisha baboha ibi biseke biribwa abajura bafatwa ntibahanwe (Foto Umutoni B)

Gusa ariko bamwe mu baboha uduseke mu murenge wa Byimana batangaza ko babangamirwa no kuba hari abajura baza kubiba imigwegwe bifashisha baboha uduseke, nyamara bafatwa ntibahanwe bigatuma bahora bangiriza aba baboshyi.’

Dukuze, umwe mu baboha uduseke ndetse akanahinga imigwegwe yifashisha aboha, yagize ati “Nka njye nahinze imigwegwe nko kuri hegitari 2 ngo nzabone iyo nkoresha mu mwuga wanjye ndetse nkanayigurisha ku bandi bayikeneye, ariko ugira utya ugasanga abajura baje baratemagura n’iteze byose bakajyana kuyigurisha, bafatwa twabashyira inzego z’ibanze ngo bahanwe bakabareka ngo umugwegwe si ikintu cyahanisha umuntu, cyangwa bakamusaba ko ngo yishyura iyo yibye nyamara ntihabarirwemo ko umuntu aba yaranayiteye akayihingisha, bwacya akongera akaza akayiba kuko aba azi inyungu yakuyemo naho twe twakoreye mu gihombo.”

Aba baboshyi bifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora aba bantu babiba bakajya bahanwa by’intangarugero kuko babateza ibihombo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko iki kibazo bakigejejweho n’aba baboha ibiseke, akaba atangaza ko basabye abayobozi bo mu midugudu no mu tugari kutazongera kumva ko umugwegwe wibwe uba atari ikintu gikomeye, kuko ubujura ni nk’ubundi awafashwe aba agomba guhanwa by’intangarugero kugira ngo n’abandi bajura babonereho.

Gusa ariko Mbabazi agasaba aba bahinga imigwegwe kujya bishyira hamwe bagahinga nk’ishyirahamwe, bityo bikaba byanaborohera no gushyiraho abarinda umutekano w’iyi migwegwe.

Yagize ati “Ni byo iki kibazo twarakimenye ariko twihanangiriza ba midugudu no ku tugari ko aba bajura bajya bashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa by’intangarugero kuko ubujura ni nk’ubundi.

Ariko kandi tunagira inama aba baboshyi ko mu guhinga iyi migwegwe bajya bishyira hamwe bagahinga nka koperative kugira ngo biborohere kubona ababarindira ibi bikoresho byabo mu buryo butabahenze.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE