2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-28 11:20:57

 
Share on:
 
Yasuwe:1873
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza abaturage gutumiza ibintu mu mahanga ndetse n’ababigerageje bagashyirirwaho imisoro ihanitse cyane.

JPEG - 156.2 kb
Ifoto yaciye ibintu ni iya Mugabe ku isabukuru y’imyaka 93 afungura ifiriti zikorwa n’uruganda PepsiCo.

Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize yashyizeho amananiza ku gutumiza ibicuruzwa birimo n’ibiribwa mu mahanga, kugira ngo bateze imbere ibikorerwa iwabo.

Umwe witwa Tashy Makaza, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mugabe yari ari kurya ifiriti zo mu mahanga akazinywesha umutobe nawo wo mu mahanga kandi abaturage basanzwe badashobora kubyigondera.”

Ikinyamakuru The Standard kivuga ko guhera muri Nzeli izo firiti Perezida wa Zimbabwe yari ari gufungura zabuze ku isoko kubera imisoro ihanitse.

Undi ati “Perezida Mugabe araryoherwa n’ibyatumijwe mu mahanga ariko akabuza abaturage gutumiza imboga zo kurarira.”

Mugabe we avuga ko ibituruka mu mahanga bigomba kugabanuka mu rwego rwo guhangana n’ifaranga rya Zimbabwe rikomeje guta agaciro.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE