2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yahembye amakipe ya karate yitwaye neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-28 09:38:43

 
Share on:
 
Yasuwe:139
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya Mamaru na Zen Karate-Do y’i Rubavu zitwaye neza mu irushanwa rya Karate ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ifatanyije na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda “Karate Ambassador’s Cup 2017”.

Muri iryo rushanwa ikipe ya Mamaru ibarizwa Kicukiro yabaye iya mbere mu kwiyerekana “Kata” mu bagabo ikurikirwa na Lion na UR-Huye ku mwanya wa 3. Mu bakobwa bakoze ku giti cyabo uwitwa Cyuzuzo wo ikipe ya UR Huye aba uwa mbere akurikirwa na Ishimwe Sandrine (Nyaruguru) na Kankindi Nancy (UR-Huye).

Muri Kumite bakunze kwita “kurwana”, mu bagabo ikipe ya Zen Karate-Do y’i Rubavu niyo yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Mamaru, ku mwanya wa gatatu haza Lion. Mu bagore, ikipe ya UR Huye ni yo yabaye iya mbere ikurikirwa na Flying Eagle naho ku mwanya wa 3 haza Okapi.

JPEG - 315.2 kb
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda,Takayuki Miyashita ashyikiriza igikombe ikipe ya Mamaru yabaye iya mbere mu kwiyereka (Kata)

Nyuma y’aya marushanwa, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yatangaje ko irushanwa ryagenze neza.

Ati “ Nishimiye urwego abakinnyi bariho kandi nishimiye ko n’Abanyarwanda muri rusange bakunda uyu mukino wa Karate”.

Yakomeje avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda anavuga ko yifuza kuzabona ikipe y’u Rwanda mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani aho uyu mukino uzaba ugiye kugaragara bwa mbere.

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene yatangaje ko iyi mikino iterwa inkunga na Ambasade y’u Buyapani mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino wanaturutse iwabo. Aavuga ko uyu mukino uri kugenda ujya ku rwego rwo hejuru.

Ku myiteguro y’abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike 2020, yavuze ko MINISPOC ndetse na Ambasade y’u Buyapandi babemereye kubafasha mu gutegura abakinnyi kugira ngo bazitabire.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’umuco “MINISPOC” , Bugingo Emmanuel yashimangiye ko nk’uko bafasha abandi na FERWAKA bazabafasha kugira ngo bitegure banabone itike yo kwitabira kuko bagomba kuyikorera.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE