2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-28 07:00:45

 
Share on:
 
Yasuwe:940
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze amezi 7 zitarabageraho.

Iki kibazo bakigejeje ku muyobozi w’aka karere, Harelimana Frédéric mu nama bagiranye, bamusaba kubakorera ubuvugizi bakazibona kuko ngo badakora akazi neza, kuko hari aho batabasha gusanga abaturage ngo babahe serivisi za ngombwa.

Uwabahari Théogène, Agoronome w’umurenge wa Nzahaha unahagarariye bagenzi be muri iki kibazo, yabwiye Imvaho Nshya ko hari itegeko rigenera abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi inyoroshyangendo, bakaba baragiranye amasezerano n’akarere yo kuzibabonera hakuweho imisoro, bagana sosiyete isanzwe izigeza no ku bandi, ariko ngo bamaze amezi 7 batazi aho zaheze.

JPEG - 319 kb
Barasaba ko moto basabye bazigezwaho zikabafasha gutunganya akazi kabo

Yagaragaje kandi ko iyo bahamagaye muri sosiyete yiyemeje kuzibazanira, bakababwira ko zigiye kuza ariko ntibazibone.

Yagize ati “Twatanze komande kuva muri Nyakanga umwaka ushize, kugeza ubu ntiturazibona kandi biratwicira akazi rwose, kuko akazi kacu gasaba gusanga abaturage aho bari mu ngo no mu mirima tukamenya uko ubuhinzi n’ubworozi bwifashe kandi ntitwabishobora n’amaguru, ari yo mpamvu twazatse.”

Yongeyeho ati “Turahamagara muri iyo sosiyete yatwemereye kuzituzanira bakatubwira ko batanze komande hanze aho bazikura, zitarabageraho tukibaza aya mezi yose ashize uko byagenze kandi twarumvaga bitazarenza ukwa 12 umwaka ushize, ari yo mpamvu twiyambaje ubuyobozi bw’akarere kacu ngo bukurikirane iki kibazo duhabwe serivisi nziza natwe tubone uko tuyitanga, kuko tubona dusa n’aho turi mu gihirahiro.”

Avuga ko nyuma y’uko iyi sosiyete izanye izo moto yagombaga kuzana icyangombwa cya moto kigaragaza ko yanditse kuri wa mukozi banki igiye kuyishyurira ( carte jaune) banki ikabona gutanga amafaranga ngo moto zize, ariko banki abenshi biyambaje ibabwira ko ibyo byangombwa bitarayigeraho.

Meya Harelimana Frédéric, yabasubije ko bagomba kubinononsora neza akarere kakamenya icyo kagomba gukoraho ubuvugizi kakabukora, bakareba ko zahagera kugira ngo bidakomeza kudindiza akazi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya kuri telefoni igendanwa, Murenzi Jean Baptiste, umukozi w’iyi sosiyete yagombaga kuzana izo moto, yavuze ko ikibazo kitari muri Rusizi gusa kiri n’ahandi.

Yagize ati “Turi abacuruzi natwe ntitwakwicarana iby’abakiliya bihari. Zaratinze koko ariko natwe si twe, mu mezi make zizaba zabagezeho nubwo ntakubwira ngo ni muri uku kwezi ariko natwe turabikurikiranira hafi bihangane gato.”

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE